Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Basketball: Haratangira imikino ya Playoffs mu bagore   

  Yanditswe na NKOMEJE Guillaume
 May 2016

 
 

Nyuma y’uko shampiyona mu cyiciro cy’abagore irangiye igikombe kikaza kwegukanwa n’ikipe ya APR BBC, mu mpera z’iki cyumweru harakinwa imikino y’irushanwa rya kamarampaka “Playoffs” rihuza amakipe 4 ya mbere muri shampiyona.

Aya makipe arimo APR BBC yabaye iya mbere, ikurikirwa n’Ubumwe BBC, hakaza IPRC -South ku mwanya 3 naho The Hoops RWA iza ku mwanya wa 4.

Umunsi wa mbere w’iri rushanwa, kuri uyu wa Gatandatu, taliki 14 Gicurasi 2016 IPRC-South BBC izakira Ubumwe BBC muri IPRC saa tanu (11h00) naho APR BBC ifite ikine na The Hoops RWA kuri sitade Amahoro saa sita (12h00).

JPEG - 204.7 kb
APR BBC niyo ifite igikombe cya playoffs cy’umwaka ushize

Ku munsi w’ejo taliki 15 Gicurasi 2016, ku The Hoops izakina na APR BBC (11h00) naho ikipe y’Ubumwe BBC ikine na IPRC-South saa saba (13h00). Iyi mikino yombi izabera kuri Sitade Amahoro. Igikombe cya “Playoffs” cy’umwaka ushize cyegukanwe n’ikipe ya APR BBC.

Mu bagabo, kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Gicurasi 2016 harakinwa umukino w’ikirarane utarabereye igihe, UGB irakina na U18 Boys Team (14h00) mu gihe nyuma y’uyu mukino kandi hateganyijwe umukino wa gicuti hagati ya Patriots BC na IPRC-Kigali (16h00) z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

 

Comments

 
 
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze
Intumwa ya FIFA yaje kureba aho kubaka Hotel ya FERWAFA bigeze

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA”, Daniel Krebs, ushinzwe ibijyanye n’ibikoresho na gahunda y’ibikorwa bibyara inyungu yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Ishyirahamwe ry’umupira (...)

Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro
Amakipe atatu ashobora kuzira kutamenyekanisha imisoro

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurumu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko butishimiye imyitwarire y’amakipe atatu yananiwe kumenyekanisha imisoro y’imyenda abereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro (...)

Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.