Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Basketball: Angola yegukanye igikombe, u Rwanda ruza ku mwanya wa 5   

  Yanditswe na BUGINGO Fidele
 August 2016

 
 

Ikipe ya Angola niyo yegukanye igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 18 “FIBA Africa U-18 Championship 2016” itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Misiri amanota 86 kuri 82.

Iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda kuva taliki 22 Nyakanga 2016 ryasojwe ejo hashize taliki 31 Nyakanga 2016.

Umukino wa nyuma wahuje Angola na Misiri yari ifite iki gikombe yegukanye muri 2014 wari ukomeye cyane kuko aya makipe yari yahuye no mu mikino yo mu matsinda, Angola itsinda Misiri bitayigoye ku manota 84 kuri 65.

JPEG - 242.7 kb
Ikipe y’igihugu ya Angola nyuma yo gushyikirizwa igikombe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame (Foto FIBA)

Aya makipe yagiye agendana mu manota aho uduce 4 twarangiye amakipe anganya amanota 77. Hitabajwe iminota 5 y’inyongera Angola iratsinda umukino urangira ari amanota 86 kuri 82.

Ikipe ya Mali ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinzeTunisia ku manota 59 kuri 52. Ikipe y’u Rwanda yakiriye amarushanwa yasoje ku mwanya wa 5 nyuma yo gutsinda RDC amanota 77 kuri 73.

Iyi yari inshuro ya kabiri iri rushanwa ribera mu Rwanda kuko ryaherukaga kuhabera muri 2010, Misiri yegukana igikombe, u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6. Muri 2012 , ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 11 mu gihe muri 2014 iyi kipe ititabiriye irushanwa.

Iyi kipe ya Angola yegukanye igikombe ku nshuro ya 4 ikaba yaherukaga igikombe mu 1988. Ikipe ya Nigeria itarabonye itike yo kwitabira iyi mikino niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi (7). Angola yaherukaga ku mukino wa nyuma muri 2008 aho yatsinzwe na Misiri ku manota 85 kuri 84.

Angola, Misiri na Mali zabonye itike ya shampiyona y’Isi mu bataregeje imyaka 19 izabera mu Misiri umwaka utaha wa 2017.

Hatanzwe ibihembo bitandukanye

Ikipe ya Angola yashyikirijwe igikombe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse inambikwa imidali ya zahabu.

Ikipe y’u Rwanda yahawe igihembo nk’ikipe yagaragaje umukino mwiza urimo koroherana (Fair play). Patrick Mwamba wo muri RDC yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi (150) naho umukinnyi mwiza w’irushanwa aba Silvio Samuel de Souza ukomoka muri Angola.

Abakinnyi 5 bitwaye neza

Abakinnyi 5 b’irushanwa ni Sano Gasana (Rwanda), Tarek Mahmoud (Misiri), Mohamed Rassil (Tunizia), Silvio Samuel de Souza na Bruno Afonso (Angola).

Uko amakipe yakurikiranye

Amakipe 11 ni yo yari yitabiriye iri rushanwa. Ikipe ya mbere ni Angola, ikurikiwe na Misiri, Mali, Tunizia, Rwanda, RDC, Algeria, Cote d’Ivoire, Uganda, Gabon na Benin.

 

Comments

 
 
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.