Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Bamwe mu bajyanye Amavubi muri CAN 2004 bateganya guhura na Perezida Kagame   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 May 2016

 
 

Uwigeze kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi” nyuma akaza kwamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Ndikumana Hamad Katauti atangaza ko we na bagenzi be bajyanye Amavubi bwa mbere muri CAN 2004 muri Tunizia bafite gahunda yo kubonana Perezida w’u Rwanda Paul Kagame muri Kamena 2016.

Ndikumana, ubu uri mu Rwanda, yavuze ko yari amaze iminsi muri Tanzania aho yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi anabivanga no gukomeza amahugurwa mu butoza bw’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yanavuze ku mugambi afitanye na Karekezi Olivier, Gatete Jimmy na bagenzi be bajyanye muri CAN 2004 wo kuzajya guhura na Perezida Kagame kugira ngo bamwereke akababaro kabo ko kudahabwa agaciro.

Ati "Turi kugerageza kugira ngo tuzahura na Perezida Kagame, tumuture ibibazo byacu, tunamubwire ibitubangamiye n’ibibangamiye umupira w’u Rwanda. Tumaze iminsi tuganira ku buryo benshi bazaza mu kwezi gutaha".

JPEG - 399.4 kb
Ndikumana Hamad Katauti wari kapiteni w’Amavubi akaza kwamburwa ubwenegihugu

Icyo bifuza ni uko nabo bahabwa agaciro bakajya bagishwa n’inama bakanitabazwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ndikumana yashimiye Minisiteri y’Umuco na Siporo yafashe icyemezo cyo guha amahirwe Jimmy Mulisa bakamugira umutoza wungirije w’Amavubi.

Si Ubwa mbere yaba agaragaje ko hari icyo yifuza kubwira umukuru w’igihugu, kuko no muri 2014, yemezwa ko azajya akina nk’umunyamahanga ubwo yagarukaga muri Espoir FC, yandikiye umukuru w’igihugu amusaba kurenganurwa gusa ntihamenyekana icyavuyemo.

 

Comments

 
 
APR FC izakira Gicumbi FC, Rayon Sports  ikine na Espoir FC
APR FC izakira Gicumbi FC, Rayon Sports ikine na Espoir FC

Ejo: APR FC-Gicumbi FC (Kicukiro-15h30) Rayon Sports-Espoir (Regional-15h30)’ Ikipe ya APR FC ejo izakira Gicumbi FC naho Rayon Sports yakire ikipe ya Espoir FC mu mikino y’umunsi wa 17 (...)

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahembye amakipe ya karate yitwaye neza
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahembye amakipe ya karate yitwaye neza

Ikipe ya Mamaru na Zen Karate-Do y’i Rubavu zitwaye neza mu irushanwa rya Karate ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ifatanyije na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda (...)

APR FC: Rugwiro amaze imyaka ibiri afite ibiro 92 kandi ntawamusiga
APR FC: Rugwiro amaze imyaka ibiri afite ibiro 92 kandi ntawamusiga

Myugariro wa APR FC, Rugwiro Herve aremeza ko agerageza gucunga ibiro bye ku buryo bitamubuza gukina uko abyifuza. Uyu musore ukomoka i Huye ni umwe mu bakinnyi bafite igihagararo, ndetse (...)

Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC kuri ubu akaba ayibereye umutoza mukuru yahakanye ko ikipe ye ijya ihabwa amahirwe n’abasifuzi. Ibi ni nyuma y’aho abantu bitandukanye (...)

Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi
Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aratangaza ko bitarenze uyu munsi taliki 27 Gashyantare 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu aba yamenyekanye. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.