Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

AS Kigali yasezerewe n’abatumirwa bayo, yavanye amasomo mu irushanwa yateguye   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 September 2016

 
 

Umutoza mukuru wa AS Kigali Nshimiyimana Eric yashyize ahagaragara amasomo atatu yumva akuye mu irushwa ryo kwitegura shampiyona ryateguwe n’ikipe atoza.

Isomo rya mbere ni irijyanye n’imikinire, aho yabonye ko ikipe ye ikwiye guhindura uburyo bwo guhanahana amapase, akajya agera ku izamu ry’ikipe ry’umukeba.

Ati “Bitweretse ko tugomba gukora nko gukina hagati tuvuye inyuma gukina ku mpande n’imbere, ku bijyanye n’imipira y’imiterekano, tukongera n’umubare w’abataka mu rubuga rw’umukeba. Ntidukine amapase arenze atatu tutaragera mu rubuga rw’umukeba”.

JPEG - 75 kb
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric uvuga ko yungukiye byinshi mu irushanwa bateguye

Isomo rya kabiri rijyanye n’abakinnyi bashya biganjemo abavuye muri APR FC, bagomba gufashwa kugira ngo babone imyitozo ihagije. Abo ni Tubane James wavuye muri Rayon Sports na Nshutinamagara Ismael Kodo, Ndahinduka Michel na Mubumbyi Barnabe bavuye muri APR FC.

Nshimiyimana ati “Hari abakinnyi bakibura imyitozo (fitness) ba Kodo, Tubane, Ndahinduka na Mubumbyi Barnabe. Tugomba kongera imyitozo dukeneye kubihozaho, buri mukino tukajya tuzana itandukanyirizo. Njye rero navuga ko iri rushanwa ryamfashije kandi ndarishima cyane kuko ryadufashije kumenya aho dufite amakosa’’.

Icya gatatu gifite aho gihuriye n’abakinnyi bashya ni uguhagarara nabi kwa ba myugariro, aho bibagiwe ko batagomba kujya ihagarara muri metero 30 uvuye ku izamu.

Mu gusoza Nshimiyimana yemeza ko atatunguwe no gusezererwa, gusa akishimira ko hari icyo iri rushanwa ryamufashije.

Ati ’’Mu mupira w’amaguru ntiwaza ufite icyizere 100% gusa uba ugifite. Gusa iyo udakoze ngo ugere muri icyo cyizere urumva uratungurwa. Njye nk’umuntu wakinnye sinjya nsuzugura (amakipe), gutwara igikombe ngomba kubiharanira nkanabikorera. Mvuze ko ntunguwe kuba mvuyemo hakiri kare naba nibeshye’’.

AS Kigali yari mu itsinda A ryarimo AS Vita Club, Dauphin Noir na APR FC. Yasezerewe inganyije na Dauphin 1-1, itsinzwe na APR FC 3-2, inatsindwa na AS Vita Club igitego 1-0.

 

Comments

 
 
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.