Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

AS Kigali ntifite impungenge zo gusezererwa mu irushanwa yateguye   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 5 months ago

 
 

Uyu munsi: AS Vita-Dauphin Noir (Rubavu-15h30), APR FC-AS Kigali (Nyamirambo-15h30), Police FC-Sunrise FC (Kicukiro-15h30), Kiyovu-Rayon Sports (Nyamirambo-18h00)

Imikino yabaye: AS Kigali 1-1 Dauphin Noir, Kiyovu 2-1 Police FC, AS Vita 0-0 APR FC, Sunrise 0-4 Rayon Sports

Imikino y’amatsinda mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali “AS Kigali Pre-season Football Tournament 2016” iraza gusozwa kuri uyu kabiri taliki 13 Nzeri 2016, hamenyekana ikipe eshatu ziyunga kuri Rayon Sports yamaze kugera muri ½.

Umukino utegerejwe n’abatari bake ni uwo mu itsinda A uraza guhuza AS Kigali na APR FC ukaza gutangira saa cyenda n’igice (15h30) kuri Sitade ya Kigali.

JPEG - 166.2 kb
Ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda

Igikomeza uyu mukino ni uburyo amakipe akurikirana muri iri tsinda riyobowe na APR FC inganya amanota 4 na AS Vita bigatandukanira ku bitego bazigamye. APR FC izigamye 5 naho AS Vita izigamye igitego 1 mu gihe AS Kigali na Dauphin Noir zinganya inota rimwe.

AS Kigali irasabwa gutsinda ikanashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bitanu, ibintu bitaza korohera, Nshimiyimana Eric, umutoza wa AS Kigali wanatoje ikipe ya APR FC.

Mbere y’uyu mukino, Nshimiyimana yavuze ko icyangombwa kuri we kwari ugukosora amakosa bagiye bakora.

Ati “Icyo mwamenya ni uko twitegura n’abandi bitegura. Icya ngombwa ni ukumenya aho wagize intege nke, ukikosora. Nitutagera kure hashoboka tuzakomeza turebe ahatagenze neza, tuhakosore. Gusa njye nzi ko ikipe yacu imeze neza’’.

Rwasamanzi Yves, umutoza APR FC avuga ko iri rushanwa ryabongereye imbaraga ribereka ko ko nibakora cyane bazagera kure mu marushanwa akomeye bazitabira.

Ku rundi ruhande, AS Vita iraza gukina n’ikipe ya Dauphins Noir aho byitezwe ko iza kuyitsinda bijyanye n’urwego rwo hasi iyi kipe yagaragaje kubera ko baje mu irushanwa bamaze igihe bataritegura.

Urundi rugamba rusa n’urukomeye mu itsinda B ahagomba kugaragara ikipe izazamukana na Rayon Sports ifite amanota 6, Kiyovu Sports na Sunrise FC zikaba ziyikurikiye n’amanota 3 mu gihe Police FC itarabona inota na rimwe.

Kiyovu Sports ifite akazi gakomeye ko gukura amanota 3 kuri Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri itsinda. Ikipe ya Sunrise FC nayo iraza kwisobanura na Police FC.

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma atangaza ko agikomeje guha amahirwe abakinnyi bose kuko ngo nta mukinnyi waje kubyibuhira ku ntebe y’abasimbura, akaba kandi yifuza gukosora cyane cyane ku ruhande rwe rw’iburyo rudatanga imipira ibyara ibitego.

Biteganyijwe ko ikipe iza kuba iya mbere mu itsinda A izahura n’iya kabiri mu itsinda B naho iya mbere mu itsinda B izahure n’iya kabiri mu itsinda A muri ½, imikino izaba ku wa Kane taliki 15 Nzeri 2016.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.