Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

APR irakiga ku kubabarira abakinnyi iherutse guhagarika   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 5 months ago

 
 

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC, Kalisa Adolphe “Camarade”, atangaza ko bagisuzuma amabaruwa yanditswe n’abakinnyi bagaraje imyitwarire mibi ari bo Iranzi Jean Claude, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaini Titi na Ndahinduka Michel, kugira ngo barebe niba babababarira.

Camarade ntabwo atangaza italiki bazasubirizaho aba bakinnyi, cyane ko atazi igihe abayobozi bose ba APR FC bazabonekera.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho APR FC itsindiye Amagaju FC iwayo igitego 1-0, akaba yaranavuze ko iyi kipe yabo itaratwara igikombe mu gihe bagisigaje imikino itatu yo gukina. Yavuze ko hakiri inzira nini yo gutsinda Musanze FC, Marines na AS Kigali, kugira ngo bizere kuza imbere y’iyi kipe ya Rayon Sports bakirusha amanota 7 n’ubwo igifite ibirarane bibiri.

Camarade yagize ati "Twagize umusaruro mwiza, ariko ntabwo bivuze ko dutwaye igikombe. Kubona intsinzi ku kibuga kigoye gukiniraho iba ishimishije, kandi tugakina abakinnyi bari mu bihano". Ibi byanashimangiwe na Rubona Emmanuel, umutoza wungirije wa APRFC we usanga amahirwe ya APR FC akiri 50%.

JPEG - 219.9 kb
Umunyamabanga mukuru wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade

Ati "Urugendo ruracyakomeza, dusigaje imikino itatu. Amahirwe y’igikombe aracyari 50%, andi afitwe n’abandi badukurikiye".

Mu mpera z’iki cyumweru taliki 12 Kamena 2016, APR FC izakina umukino w’umunsi wa 28 na Musanze FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR (...)

Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza
Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza

Mu buzima busanzwe, buri wese agira icyo ashobora kuruta ibindi ndetse akanagira n’ikintu aba afitemo intege nke. Kwimenya bigufasha mu gufata ingamba zizagenga ubuzima bwawe. Ni nako bimeze kuri (...)

Tour du Rwanda 2016 yadusigiye amasomo menshi – Meya Harelimana
Tour du Rwanda 2016 yadusigiye amasomo menshi – Meya Harelimana

Nyuma y’isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda 2016’’ ryageze mu karere ka Rusizi ku nshuro ya mbere, abayobozi batandukanye muri aka karere bakomeje kuvuga ko ryabasigiye amasomo menshi ku byerekeranye (...)

APR FC iragaruka mu Rwanda uyu munsi
APR FC iragaruka mu Rwanda uyu munsi

Ikipe ya APR FC nyuma yo kutitwara neza igasezererwa mu irushanwa yari yatumiwemo muri Congo Brazzaville, uyu munsi taliki 27 Ugushyingo 2016 iragaruka mu Rwanda. Iyi kipe yerekeje muri Congo (...)

FIFA: U Rwanda rwazamutseho imyanya  6 ku rutonde
FIFA: U Rwanda rwazamutseho imyanya 6 ku rutonde

Ikipe y’u Rwanda iheruka gukina umukino taliki 03 Nzeri 2016 aho yanganyaga na Ghana igitego 1-1, ikomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.