2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ibona itike y’imikino y’Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-06 06:02:35

 
Share on:
 
Yasuwe:50
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka wa 2017 itsinze ku mukino wa nyuma Espoir FC y’i Rusizi igitego 1-0.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2017. Ikipe ya APR FC yahabwaga amahirwe yabonye igitego ku munota wa 37 w’umukino gitsinzwe na Bizimama Djihad.

Ikipe ya Espoir FC, yari ikinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere yakomeje gushaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko iminota 90 ishira nta gihindutse, APR FC ihita yegukana intsinzi.

JPEG - 341 kb
Abakinnyi ba APR FC bishimira igikombe cy’Amahoro bari bamaze imyaka 3 badatwara (Foto Ngabo R)

Ni igikombe cya 9 APR FC yegukanye nyuma y’icyo yatwaye muri 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012 na 2014.

Iyi kipe itari yitwaye neza muri shampiyona dore ko yasoje ku mwanya wa 3 nyuma yo kwegukana iki gikombe cy’Amahoro yahise ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup”.

Nyuma yo kwegukana igikombe, umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy yatangaje ko yishimye cyane gutwara igikombe.

Ati “Urebye ibintu muri uyu mwaka w’imikino naciyemo kuba tuwurangije ntwaye igikombe ni ibintu nishimiye cyane”.

Mulisa yavuze ko agomba kuvugana n’abayobozi ku bijyanye no kuba yakongererwa amasezerano.

Ku ruhande rw’umutoza wa Espoir FC, Ndayizeye Jimmy yatangaje ko bishimira aho bageze n’ubwo bifuzaga kwegukana igikombe.

Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu

Ikipe ya Rayon Sports yari yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize wa 2016 yegukanye umwanya wa 3 itsinze Amagaju FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Nova Bayama, Nahimana Shassir na Niyonzima Olivier Sefu.

Rayon Sports yari yasezerewe muri ½ na Espoir FC naho Amagaju FC isezererwa na APR FC.

Ikipe ya APR FC yahawe igikombe na miliyoni 10, Espoir FC ihabwa miliyoni 3, Rayon Sports ihabwa miliyoni 2 hanyuma Amagaju FC ahabwa miliyoni 1.

BUGINGO FIDELE

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE