Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

APR FC yatsinze Police FC ikomeza kuyobora shampiyona   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 40.

Muri uwo mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye yatangiye neza ibona igitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa. Habyarimana Innocent wa Police FC yaje kwishyura iki gitego, igice cya mbere kirangira amakipe anganya.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ari nako ku ruhande rwa Police FC nabo bashakaga igitego kuko ku mpande zombi bagiye bahusha uburyo bwagomba kubyara igitego.

JPEG - 300.9 kb
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyatumye babona intsinzi kuri Police FC baherukaga gutsinda muri 2014 (Foto Gentil )

Kubera igitutu, mu minota ya nyuma abakinnyi ba Police FC baje kuzamuka bashaka kujya gutsinda batakaje umupira ikipe ya APR FC ibaca mu rihumye, Iranzi Jean Claude atsinda igitego cya 2 cya APR FC cyatumye itahana amanota 3. Iki kikaba igitego cye cya kabiri nyuma y’aho yanatsinze igitego cyo kwishyura mu mukino uheruka ubwo batsindaga Mukura ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Police FC, Casa yavuze ko ikipe ya APR FC yabarushije gukina umupira hagati mu kibuga ariko ko bose babonye amahirwe angana ko nabo bashoboraga gutsinda.

Ati “Abakinnyi bazamutse bashaka gutsinda igitego batakaza umupira, abakinnyi ba APR FC baramanuka badutsinda igitego”.

Umutoza wungirije wa APR FC, Rubona Emmanuel yatangaje ko bishimiye intsinzi kuko bakinnye imikino igoye muri iyi minsi.

Ati “Police FC ni ikipe nziza yatugoye ariko birangije tubatsinze”. Yakomeje avuga ko icyo basaba abakinnyi ari ukwitanga kuko APR FC ari ikipe igomba guhora imbere.

APR FC yaherukaga gutsinda Police FC taliki 04 Nyakanga 2014 ku mukino w’igikombe cy’Amahoro nyuma yaho aya makipe yari amaze gukina imikino 6 anganya.

Indi mikino yabaye

Mu yindi mikino y’umunsi wa 18 yabaye, Espoir yatsinze Bugesera FC igitego 1-0, Kiyovu itsinda Amagaju FC ibitego 2-0, Mukura itsinda Rwamagana igitego 1-0, Musanze yatsindiwe iwayo na AS Muhanga ibitego 2-1, Gicumbi FC inganya na Marines FC igitego 1-1 naho AS Kigali inganya na Sunrise FC 0-0.

Kugeza ubu, APR FC irayoboye n’amanota 40 ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 36 ikaba ifite umukino w’ikirarane, Mukura ku mwaya wa 3 n’amanota 35, Kiyovu ku mwanya wa 4 n’amanota 32 naho Police FC na AS Kigali zikanganya amanota 31.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.