Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

APR FC yatije abakinnyi batatu AS Kigali   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 July 2016

 
 

Ikipe ya AS Kigali yamaze kubona abakinnyi bashya batatu ibatijwe na APR FC.

Abo ni umunyezamu Ndoli Jean Claude na ba rutahizamu Mubumbyi Barnabe na Ndahinduka Michel uzwi nka Bugesera.

Aba bakinnyi bari ku rutonde rw’abakinnyi 9 APR FC yarekuye ngo bashake andi makipe.

Aganira n’Imvaho Nshya, Nshimiye Joseph ushinzwe imibereho y’abakinnyi ba AS Kigali yemeje ko bahawe aba bakinnyi mu gihe cy’umwaka umwe.

JPEG - 293.1 kb
Ndoli Jean Claude, wari umunyezamu wa APR FC ni umwe mu bakinnyi batijwe muri AS Kigali

Nshimiye yavuze ko barebye mu bakinnyi APR FC yari imaze kurekura, basanga bariya batatu bababyaza umusaruro, biyemeza kubatira APR FC cyane ko bari bagisigaranye amasezerano y’umwaka muri iyi kipe y’ingabo.

Yagize ati “Twarebye abo dukeneye. Twebwe twakoreye ku mibare ntabwo tubara inyungu z’amafaranga gusa, hari n’ibindi umuntu aba areba. Niba nari nkeneye umunyezamu na ba rutahizamu bakaba bafite babiri batababyariraga umusaruro njye nkaba nshobora kuwubabyaza nta kibazo”.

Ushinzwe imibereho y’abakinnyi ba AS Kigali atangaza ko iki ari igisubizo mu ruhande rw’ubusatirizi mu gihe bari bumvikanye n’umugande witwa Kassim wari uvuye muri Villa SC hakavuka ikibazo cy’umuhagarariye n’ubu bagitegereje ko ava i Bugande akaza bakumvikana.

AS Kigali kandi yari itegereje kumenya niba Azam FC izagumana Ndayisenga Fuadi wari umaze ibyumweru bibiri mu igeragezwa muri iyi kipe akaba yagombaga kuza mu Rwanda ku wa Gatandatu mu gihe yari kuba atsinzwe iri geragezwa.

AS Kigali na yo yatije APR FC abakinnyi
Nshimiye Joseph anavuga ko AS Kigali mu bufatanye igirana na APR FC yamaze kuyitiza mu gihe cy’umwaka abakinnyi Hakizimana Muhadjiri na Twizerimana Onesme.

Ati ’’ Si ubwa mbere bibaye, muranabizi ko ikipe zisanzwe zitizanya abakinnyi. APR FC twayitije Muhadjiri na Onesme mu gihe cy’umwaka umwe, umwaka utaha bazagaruka’’.

Izi kipe zanakunze kurangwa no guhanahana abakinnyi aho abakinnyi nka Sugira Erneste, Songa Isaie, Tibingana Charles Mwesigye bavuye muri APR FC berekeza muri AS Kigali.

 

Comments

 
 
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro
Basketball: Patriots BBC irakira REG BBC mu mukino w’ishiraniro

Uyu munsi : Espoir BBC- APR BBC (Amahoro-19h00) ; Patriots BBC - REG BBC (Amahoro -21h00) Ejo tariki 29-04-2017: IPRC Kigali - CSK BBC (Amahoro-16h00) Tariki 30-04-2017: UGB BBC - Rusizi BBC (...)

Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi
Rayon Sports: Nshimiyimana yemeje ko nta kibazo afitanye na Masudi

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yatangaje ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru Masudi Djuma. Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi (...)

Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona
Mu Rwanda hari abana bafite impano ariko ntibategurwa neza-Rubona

Umutoza w’ishyuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko mu Rwanda hari abana bafite impano mu mupira w’amaguru ariko bakaba badategurwa neza. Umutoza Rubona (...)

Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.