Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

APR FC na Rayon Sports mu makimbirane akomeye ashingiye ku bakinnyi   

  Yanditswe na MURENGERATWARI DOMINIQUE
 4 months ago

 
 

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe “Camarade” yatangaje ko abakinnyi babo Rwatubaye Abdoul na Rwigema Yves berekeje muri Rayon Sports batazigera bayikinira kuko nta mpapuro z’uko barekuwe bazabona (Release Letter).

Uko ikibazo giteye

Rayon Sports yasinyishije Rwatubyaye Abdoul mu mpera za Nyakanga 2016, ubwo yagombaga kujya muri Slovakia avuye muri APR FC ntibikunde. Haje gukurikiraho mu cyumweru gishize Rwigema Yves, nawe wakuriye mu ishuri rya APR FC ajya muri Rayon Sports avuga ko ari umukinnyi wigenga kuko nta masezerano yigeze agira muri APR FC.

Hari n’amakuru yavugaga ko Rayon Sports ishaka kugura Mukunzi Yannick na Eric Rutanga nabo bazamukiye muri iri shuri. APR FC ikavuga ko ari abakinnyi bizamuriye ku buryo nta burenganzira bafite bwo kujya mu yindi kipe.

Amasezerano y’abakinnyi bazamukiye mu ishuri rya APR FC ntavugwaho rumwe

JPEG - 295.5 kb
Umunyamabanga mukuru wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade uvuga ko abakinnyi babo bagiye muri Rayon Sports batazabaha impapuro zibarekura

Abakinnyi bazamukiye muri iri shuri kimwe na Rwigema ntibigeze basinya amasezerano mu gihe amategeko ya FIFA ateganya ko ku myaka 18, umukinnyi wese agira amasezerano nk’umuntu umaze gukura. Amategeko y’u Rwanda akavuga ko amasezerano agomba kuba yanditse iyo afite agaciro k’ibihumbi birenze 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mukunzi Yannick wakuriye muri iri shuri afata APR FC nk’umubyeyi ku buryo abonye ikipe imwifuza agomba kujya kubimenyesha ikamwemerera cyangwa ikamuhakanira. Kalisa Adolphe, umunyamabanga mukuru wa APR FC, yabwiye Imvaho Nshya ko inzego zose z’umupira w’amaguru ku isi zizi neza ko abakinnyi ari ababo.

Ati “Ufashe umwana, umurihiye amashuri umurihiye ibyo kurya, umwigishije umupira, arazamutse ajya mu ikipe nkuru umuha umushahara, umushyira muri banki, ikindi ni iki?”.

Yungamo ati “Bariya bose bakinnye igikombe cy’Afurika (CAN U-17 muri 2011), ntushobora gukina iki gikombe utanditse mu ikipe runaka, biba kuko ufitanye kontaro nabo. Kontaro bashaka ni iyihe? Kontaro si hagati ya kanaka na kanaka?, none se FERWAFA yatanze amakarita ishingiye kuki? CAF se yo yashingiye kuki? ibivugwa ni amafuti’’.

APR FC iti ntitwabarekura-Rayon iti bazadukinira byanze bikunze

Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports avuga ko yaba Rwatubyaye yaba na Rwigema ari abakinnyi babo kandi bagomba kubakinira byanze bikunze.

Nko kuri Rwatubyaye, Gakwaya yagize ati “Amaherezo ni amaherezo Rwatubyaye muzamubona muri Rayon Sports akina umupira. Ntibishoboka ko yakinira indi kipe itari Rayon Sports, si ibintu twavugaho amagambo menshi. Nta handi yajya Rayon Sports itabizi’’.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yabwiye Imvaho Nshya ko Rayon Sports itazigera ibona ibaruwa ibasezerera ya APR FC. Ati “Bariya bakinnyi bakinnye he umwaka ushize? ni muri APR FC. Ikipe ya nyuma ni APR FC, ni yo itanga urupapuro rubarekura, noneho bazarwihe turebe, barigorera ubusa”.

Kalisa yanaboneyeho kuvuga ko Rwigema ari umukinnyi wabo kuko taliki 19 Nzeli 2016 yahembwe umushahara w’ukwezi kwa Kanama 2016.

Ati “Uriya mwana (Rwigema) dufite inyandiko za banki zerekana ko yakuye amafaranga kuri konti akuraho n’umushahara kuko twabahembye taliki 19 Nzeli 2016, tunamuha n’ayo kumugura (Recrutement). Mubaze umunyamategeko niba umuntu ashobora guhembwa umwaka wose nta masezerano? hakenewe ka “Logique” gacye. Bariya ni abana bari muri gahunda yo gutesha umutwe APR FC. Igihe kizabibibwirira’’.

 

Comments

  • minani hassan September 2016

    umupira wacu urarangiye pe! !!! abayobozi babaswa nibo batuma utera imbere koko? ?? nawe gakwaya ati abakinnyi nabacu ntahandi bakina kuko twarabaguze tubaha amasezerano kandi ntayandi bari bafite ahandi, camarade nawe ati twarabagaburiye tubarihira amashuri nta rupapuro tuzabaha, gusa aratubeshye ngo bariya bana mukunzi yannick, rwatubyaye na rwigema Yves bakinnye CAN U 17 muri 2011 ? aratubeshye ikinyoma nkicya semuhanuka kuko murabo bose ntanumwe wagikinnye byibura niyo avuga mubumbyi canke Rutanga, .


 
 
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye
Uko umunsi wa nyuma w’igura ry’abakinnyi ryari riteye

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo hagati mu mikino ibanza ya 2016-2017 ryaraye rifunze hano mu Rwanda. Nk’ibisanzwe ni isoko rititabiriwe cyane nk’iryo muri Nyakanga 2016, amwe mu makipe (...)

APR FC yerekeje muri Zambia
APR FC yerekeje muri Zambia

Ikipe ya APR FC yageze i Lusaka muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 09 Gashyantare 2017 aho yagiye gukina n’ikipe ya Zanaco FC mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (...)

Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia
Jimmy Mulisa yiteguye kwitwara neza muri Zambia

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mulisa Jimmy atangaza ko biteguye kujya muri Zambia bakitwara neza bakabona intsinzi. Zanaco FC yo muri Zambia izahura na APR FC mu mikino y’Afurika y’amakipe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.