Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

APR FC iragaruka mu Rwanda uyu munsi   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 1 month ago

 
 

Ikipe ya APR FC nyuma yo kutitwara neza igasezererwa mu irushanwa yari yatumiwemo muri Congo Brazzaville, uyu munsi taliki 27 Ugushyingo 2016 iragaruka mu Rwanda.

Iyi kipe yerekeje muri Congo Brazzaville taliki 19 Ugushyingo 2016 aho yari igiye kwitabira irushanwa ryo kwizihiza isabukuru ya Repubulika “Tournoi de la Republique” izaba ejo taliki 28 Ugushyingo 2016. APR FC yisanze mu itsinda A hamwe FC Kondzo na CARA Brazzaville zose zo muri Congo Brazzaville.

Umukino wa mbere wabaye taliki 20 Ugushyingo 2016, APR FC itsindwa na CARA Brazzaville ibitego 2-0. Amahirwe yari asigaye yo gukomeza muri ½ kwari ugutsinda umukino wa kabiri yagombaga gukina na FC Kondzo.

Si ko byagenze kuko taliki 24 Ugushyingo 2016, APR FC yanganyije na FC Kondzo igitego 1-1 hitabazwa penaliti kuko hashakwaga ikipe iba iya kabiri maze FC Kondzo yinjiza 5, APR FC yinjiza 4 ihita isezererwa.

JPEG - 533.1 kb
APR FC iragaruka mu Rwanda itangire kwitegure umukino wa shampiyona izakina na Etincellles FC

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri rizasozwa taliki 28 Ugushyingo 2016 hakinwa imikino ya nyuma aho ikipe ya mbere izahabwa igikombe na miliyoni 10 z’ ama CFA asaga miliyoni 13 z’amanyarwanda. Iya kabiri izabona miliyoni 5 z’ ama CFA asaga 6 z’amanyarwanda, iya 3 ibone 2 naho iya 4 ibone miliyoni 1.

Ikipe ya APR FC ubu imaze kugira imikino 2 y’ibirarane harimo uwa Kirehe FC na Pepiniere FC nigera mu Rwanda izahita ikomeza imyiteguro yo kwakira ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona. Umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi APR FC yari yajyanye muri Congo Brazzaville

Iyi kipe ya APR FC yari yajyanye abakinnyi 20 ari bo Mvuyekure Emery, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Usengimana Faustin, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Mwiseneza Djamal, Buteera Andrew, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjir, Habyarimana Innocent, Ntaribi Steven, Ngabo Albert, Ngandu Omar, Bizimana Djihad, Sibomana Patrick, Rutanga Eric, Nininahazwe Fabrice, Benedata Janvier na Irambona Fabrice.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.