Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amavubi U-20 yatumiwe mu marushanwa abiri   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 1 month ago

 
 

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatumiwe mu marushanwa abiri azabera muri Maroc no muri Afurika y’Epfo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryatangaje ko Amavubi U-20 yatumiwe muri Maroc kubera ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato. Iri rushanwa rizaba kuva taliki 9 kugeza 13 Ugushyingo 2016.

Irindi rushanwa ni irihuza amakipe yo mu gace k’Afurika y’Amajyepfo “COSAFA U-20 Championships 2016” rizabera muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Rustenburg kuva taliki 7 kugeza 16 Ukuboza 2016. Ikipe y’u Rwanda ikaba yaratumiwe ngo isimbure Madagascar itazaboneka.

Amakipe 14 ni yo azitabira iri rushanwa ari yo Afurika y’Epfo izakira, Angola, Botswana, Ibirwa bya Comores, Lesotho, Mozambique, Mauritius, Malawi, Namibia, u Rwanda, Seychelles, Swaziland, Zambia na Zimbabwe. Ku munsi w’ejo hashize taliki 26 Ukwakira 2016 ni bwo habaye tombola y’uko amakipe azahura aho itsinda A ririmo Afurika y’Epfo, Lesotho, Swaziland na Botswana. Itsinda B harimo Zimbabwe, Zambia na Malawi. Itsinda C ririmo Angola, Namibia, Seychelles na Mauritius naho itsinda D ririmo Mozambique, Ibirwa bya Comores n’ikipe y’u Rwanda.

Amavubi U-20 azatozwa na Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu nkuru ndetse akaba n’umuyobozi wa Tekinike wungirije muri FERWAFA.
Uyu mutoza mu minsi ya vuba azatangaza urutonde rw’abakinnyi azakinisha aya marushanwa yombi. Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2013 aho ryabereye muri Lesotho, ikipe y’Afurika y’Epfo yegukana igikombe itsinze ikipe ya Kenya ibitego 2-0.

Ikipe ya Zambia na Afurika y’Epfo zizabona umwanya mwiza wo kwipima no kwitegura kuko zizakina imikino ya CAN U-20 uzabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

Iri rushanwa rizaba taliki 26 Gashyantare kugeza 12 Werurwe 2017, Zambia izaba iri mu itsinda A hamwe na Guinea, Misiri na Mali naho Afurika y’Epfo iri mu itsinda B hamwe na Senegal, SudanI na Cameroun.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika
Mu myaka 2 tuzaba dufite ikipe y’igihugu y’abagore ikomeye - Rwemalika

Felicite Rwemarika, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda (FERWAFA) ushinzwe by’umwihariko iterambere ry’umupira w’abagore aremeza ko mu gihe cy’imyaka ibiri abanyarwanda bazaba bafite ikipe (...)

Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC
Jimmy Mulisa azanye impinduka mu mikinire ya APR FC

Umutoza mushya wa APR FC, Jimmy Mulisa aravuga ko nyuma yo guhabwa iyi ikipe agiye kuvugurura imikinire yayo. Ayo mavugurura Mulisa ateganya ni ayo gutuma APR FC igiye kujya ikina umupira (...)

Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego
Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona, Rayon Sports ntirinjizwa igitego

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 ku buryo kugeza itaratsindwa umukino n’umwe ndetse ntirinjizwa igitego mu izamu ryayo, ibintu biboneka gake muri shampiyona (...)

Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze
Jimmy Mulisa yizeye gufasha abakinnyi ba APR FC kujya hanze

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC wanabaye umukinnyi w’ikirangirire w’iyi kipe, Jimmy Mulisa aratangaza ko yiteguye guha ubumenyi akanavugana n’abantu baziranye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba APR (...)

Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza
Usengimana Danny yagaragaje aho agifite intege nke nubwo yitwara neza

Mu buzima busanzwe, buri wese agira icyo ashobora kuruta ibindi ndetse akanagira n’ikintu aba afitemo intege nke. Kwimenya bigufasha mu gufata ingamba zizagenga ubuzima bwawe. Ni nako bimeze kuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.