Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amavubi U-20: Ikibazo cy’imyaka y’abakinnyi gihangayikishije umutoza   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 April 2016

 
 

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Kayiranga Baptiste mbere y’amasaha make ngo akine n’ikipe ya Uganda U-20 mu mikino yo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia mu 2017, aratangaza ko ahangayikishijwe n’abakinnyi yari amaze iminsi ategura ariko bakaba basanze barengeje imyaka.

Uyu mutoza yatangaje ibi ejo hashize , ubwo iyi kipe yari mu myitozo ibanziriza iya nyuma ngo bakine na Uganda U-20, umukino uzaba ejo ku wa Gatandatu taliki 02 Mata 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kayiranga atangaza ko bamaze ibyumweru bisaga bibiri bitegura ariko ko batunguwe no gusanga mu bakinnyi bari bafite 12 batashobora kubona ibyangombwa kubera ikibazo cy’imyaka.

JPEG - 342.1 kb
Umutoza wungirije , Mashami yereka abakinnyi ibyo bagomba gukora mu myitozo (Bugingo F)

Umutoza Kayiranga avuga ko muri aba 12 harimo abakinnyi 5 bashoboraga no kuzabanzamo barimo Rugamba Jean Baptiste (Vision FC), Nsabimana Aimable (Marines), Niyitegeka Idris (Kiyovu), Mutuyimana Djuma (La Jeunesse) na Niyibizi Vedaste (Sunrise FC).

Nyuma y’uko abuze bamwe mu bakinnyi yari amaze iminsi ategura, Kayiranga yagize ati “Nagombaga kureba mu bandi bari basiye uwo mbona ushoboye nkababwira bakareba neza imyaka ye ko ariyo”. Kayiranga akomeza avuga ko gusa biteguye guhesha ishema igihugu batsinda uyu mukino. Ati “Tuzagerageza guhesha ishema igihugu.Twatsinda, twatsindwa cyangwa twanganya tuzashima Imana”.

Hari abongewemo

N’ubwo bamwe mu bakinnyi bavuyemo muri iyi kipe hiyongereyemo Nshuti Domique Savio usanzwe akinira ikipe nkuru ndetse mu mukino wa Mauritius akaba yaratsinze igitego muri 5 Amavubi yatsinze.

Nshuti ushobora kuzaba ayoboye bagenzi be yatangaje ko yishimiye guhamagarwa muri iyi kipe kuko abakinnyi barimo abenshi bakinana abandi bakaba barakinanye mu Isonga FC.

Yagize ati “Umwuka ni mwiza kandi twiteguye kwitwara neza”. Yakomeje avuga ko Uganda ari ikipe ikomeye kuko imaze iminsi ibatsinda mu byiciro bitandukanye yaba ikipe nkuru ndetse n’into. Ati “ Nta bwoba, umukino ni nk’undi nzagerageza mfatanye na bangenzi banjye tubone intsinzi”.

Umutoza Kayiranga avuga kuri Nshuti wiyongereye mu ikipe, yavuze ko ari imbaraga bungutse mu busatirizi, avuga ko aho yari ari yitwaga umwana ariko ubu muri iyi kipe agiye kuba mukuru.

Ati “Birashoboka ko yayobora bagenzi be ndetse agaheka ikipe, ariko ibyo bigaragarira mu kibuga niba koko abishoboye”.

Aha Kayiranga yaboneyeho no kugira icyo avuga ku bafana aho yavuze ko baje kuri uyu mukino byaba ari byiza ariko ko batanaje hari igihe nabyo biba byiza.

Yabisobanuye atya “Ndabivuga nk’umutoza, ukurikije abakinnyi dufite hano ni abakinnyi bakenera inkunga batsinze ariko baba bataratsinda kandi babisabwa nanone bikaba ikindi kibazo kuri bo. Hari igihe yananirwa gukora ikintu ugasanga baramukomereye ahise acika intege bikaba birarangiye. Gusa dufite abakinnyi bamaze kumenyera basanzwe bakinira imbere y’abafana benshi”.

Iyi kipe ya Uganda iragera mu Rwanda uyu munsi ku wa Gatanu taliki 01 Mata 2016. Umukino uzaba ejo taliki 02 Mata 2016 naho taliki 23 Mata 2016 habe umukino wo kwishyura muri Uganda.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.