Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amavubi U-20 azakina na Maroc muri gahunda yo Kwibuka   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izakina n’ikipe y’igihugu ya Maroc muri gahunda y’imikino yo kwibuka aba “Sportifs” bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mukino nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, uzaba ejo ku wa Gatandatu taliki 18 Kamena 2016 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Iyi kipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iherutse gusezererwa na Misiri mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

JPEG - 320.7 kb
Amavubi U-20

Iyi ni inshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba kuko mu mwaka ushize hari hatumiwe amakipe yo muri aka karere arimo Kenya, South-Sudan na Tanzania.

 

Comments

 
 
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.