Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amavubi: Mckinstry yasobanuye impamvu adahamagara Rushenguziminega   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 May 2016

 
 

Umutoza w’Amavubi, Johnathan Mckinstry yasobanuye ko kudahamagara Rushenguziminega Quentin mu mukino w’Amavubi na Mozambique byatewe n’uko ahagaze nabi, biturutse ku kubura umwanya mu ikipe akinamo ya Lusanne Sport yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi.

Iki ni cyo gisubizo Mckinstry yatanze ubwo yari abajijwe impamvu uyu musore utarahamagawe, hakavuka amakuru yemeza ko Rushenguziminega atakifuza gukinira Amavubi, biturutse ku kubwirwa nabi n’umwe mu bayobozi w’Amavubi wavuze ko nta kidasanzwe bazana n’ubwo baba bavuye hanze.

Mckinstry yemeza ko kudahamagarwa k’uyu rutahizamu byaturutse ku kuba adahagaze neza akaba yarakinnye imikino 6 muri 32 ya Lusanne Sport nk’uko Imvaho Nshya yari yabigarutseho.

Yagize ati "Impamvu Quentin atari ahangaha ni uko atari gukina mu ikipe ye. Murabizi ko ngerageza gukurikirana abakinnyi bacu beza, ariko nzi ko atari umukinnyi uhoraho mu ikipe ye. Twaranavuganye mu byumweru bibiri byabanjirije guhamagara ikipe y’igihugu".

JPEG - 328.1 kb
Umutoza w’Amavubi, McKinstry avuga ko hari igihe Rushenguziminega azongera agahamagarw a mu ikipe y’igihugu (Foto James R)

Yakomeje agira ati “Mu mwiherero ushize, Quentin ntiyari mu bihe bye, nawe arabizi. Ni ikibazo kuko yiyemeza kuza mu ikipe y’igihugu, ni na byo byatumye ahura n’ibibazo arimo uyu munsi, kuko umutoza w’ikipe ye yari yamubujije. Yaraje ahageze anahavana imvune, umutoza we ntiyongera no kumukinisha".

Umutoza w’Amavubi yemeje ko Rushenguziminega afite gahunda yo guhindura ikipe ku buryo bikunze yagaruka mu Mavubi yitegura Ghana muri Nzeli 2016 mu gihe yaba ahagaze neza.

Mckinstry ati "Quentin azahindura ikipe ahindure n’ubuzima. Mu mpera z’icyumweru gishize yakinnye umukino wa gicuti wo kumufasha kwigaragaza ku makipe yamugura. Twarabivuganye, twumvikana icyo namufasha kugira ngo abone ikipe. Nizeye ko nagira imyiteguro myiza ya shampiyona, akongera gutyara imbere y’izamu, twizeye ko yagaruka niba tuzakina umukino wa gicuti muri Kanama, cyangwa se akanaza muri Ghana muri Nzeli 2016".

Mu kiganiro kihariye yaherukaga kugirana n’Imvaho Nshya ari mu Busuwisi, Rushenguziminega nawe yemeye ko adafitiwe icyizere na Fabianni Celestini, umusuwisi utoza iyi kipe.

Ati "Ni byiza ko tugiye gutwara igikombe. Yego sinkina kubera guhangana gukomeye kuri mu ikipe yacu, bituma umutoza akora amahitamo ye".

Rushenguziminega umaze gukina imikino 3 mu Mavubi, ku myaka 24 y’amavuko yageze muri Lusanne Sport avuye muri Echallens FC yo mu cyiciro ka kabiri, aho yari yaratsinze ibitego 23 mu mikino 21.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.