Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amavubi arerekeza muri Ghana uyu munsi   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 4 months ago

 
 

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Nzeri 2016, saa munani (14h00) irafata indege yerekeza i Accra muri Ghana gukina umukino wa nyuma w’itsinda H mu gushaka itike ya CAN 2017 uzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Nzeli 2016.

Uru rugendo rw’Amavubi rwajemo ibibazo by’amatike nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ribitangaza, bituma Amavubi ahaguruka habura umunsi umwe dore ko byari biteganyijwe ko iyi kipe igenda ejo hashize taliki 01 Nzeri 2016.

Mbere yo guhaguruka, Jimmy Mulisa, umutoza w’iyi kipe yari yatangaje ko n’ubwo uyu mukino utazabahesha itike bagiye kurwana no guharanira ishema ry’igihugu bagatsinda uyu mukino mu gufasha u Rwanda kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rukava ku mwanya wa 121.

JPEG - 243.5 kb
Umutoza w’Amavubi, Jimmy Mulisa yemeza ko mu mukino na Ghana bazaharanira ishema ry’igihugu

Ikipe y’u Rwanda « Amavubi » iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 mu iri tsinda riyobowe na na Ghana yanabonye itike n’amanota 13. Mauritius ni iya gatatu n’amanota 6 naho Mozambique ikaba iya nyuma n’amanota 4.

Abakinnyi 18 baza kwerekeza muri Ghana

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport) na Marcel Nzarora (Police FC).

Myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (APR FC) na Manzi Thierry (Rayon Sports).

Hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Ally (Mukura VS), Niyonzima Haruna (Young Africans), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Habyarimana Innocent (APR FC).

Rutahizamu: Sugira Ernest (AS Vita) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia).

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri  ruhago ya Tanzania
Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.