Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Urugendo rwa Nshobozwabyosenumukiza, ushaka kuba icyamamare muri Basketball   

  Yanditswe na BUGINGO Fidele
 August 2016

 
 


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mikino ya Afurika mu batarengeje imyaka 18 muri Basketball “FIBA Africa U-18 Championship 2016” yabereye mu Rwanda kuva taliki 22-31 Nyakanga 2016.

Icyo gihe Angola yegukanye igikombe, naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 5.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu musore ukina nk’umukinnyi uyobora umukino (Playmaker) agira byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse n’uko yitwaye muri iri rushanwa.

Ubuto bwa Nshobozwabyosenumukiza

Yavukiye ahahoze ari mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, taliki 26 Kamena 1998. Avuka kuri Nsengumuremyi Augustin na Nyirambibi Immaculee. Ubu asigaranye na Mama we kuko se umubyara yapfuye mbere gato y’uko avuka.

Yavukanye n’abana icyenda akaba ari we bucura. Ubu we n’umuryango we batuye mu Rugunga mu Murenge wa Nyarugenge. Afite igihagararo cya metero 1,82. Ubu yiga mu mwaka wa 4 muri APE-Rugunga.

Avuga kuri iri zina rye yagize ati “Ntabwo bansobanuriye impamvu barinyise ariko nkeka ari uko navutse hari ibibazo ko Papa yari amaze iminsi apfuye, gusa iri zina ntacyo rintwaye”.

Uko yatangiye gukina no gukunda umukino wa Basketball

Nshobozwabyosenumukiza yatangarije Imvaho Nshya ko yatangiye gukina Basketball akiri muto, gusa yaje kubyinjiramo cyane ubwo hari gahunda yo guteza imbere uyu mukino mu mashuri mato ahagana muri 2011.

Ati “Nigaga mu mwaka wa 5 mu ishuri ribanza rya Kimihurura (EPAK), hari amarushanwa y’abana yabaga aho abatsinze muri Kigali bahuraga n’abandi bo mu Ntara, ikigo cyacu twarageragezaga buri mwaka twabaga aba mbere; kujya muri iyo mikino n’ubunararibonye byatumye ngenda nkunda uyu mukino”.

Uyu musore yakomeje avuga ko muri icyo gihe umutoza Mutokambali Moise ari we warushinzwe iyi gahunda.

Ati “Ku kigo ninjye wari kapiteni yabonye dushoboye akomeza kudukurikirana”.

Nyuma baje kujya bahurira muri Ecole Belge aho batozwaga na Shema Maboko Didier ubu akaba ari umusifuzi mpuzamahanga.

Uretse aha, Nshobozwabyosenumukiza avuga ko no kuri Club Rafiki i Nyamirambo bahakoreraga imyitozo.

Ati “Hari n’abazungu bazaga bakadukoresha imyitozo. Tuvuye muri Rafiki no muri Ecole Belge, Mutokambali yahise ashinga ikipe yitwa The Hoops Rwanda niyo twakomeje gukoreramo imyitozo”.

Imyaka yamubujije gukinira ikipe y’igihugu

Nshobozwabyosenumukiza yari yizeye ko azakinira ikipe y’u Rwanda U-16 akina imikino y’akarere ka 5 muri 2015 ariko aza kubuzwa n’uko yari arengeje imyaka.

Ati “Ku bw’amahirwe U-18 yaraduhiriye ariko Mutokambali na Shema batubaye hafi n’abandi batoza batandukanye”.

Nubwo Nshobozwabyosenumukiza yari yaritabiriye amarushanwa ya FEASSA inshuro 2, iri rushanwa rya Afurika niryo rikomeye yari yitabiriye. Gusa avuga ko iyi mikino ihuza amashuri mu karere nayo iba ikomeye kuko haza abakinnyi bo mu gihugu hose kandi hakaba harimo n’abakuze.

Agihamagarwa mu ikipe y’igihugu yarishimye ariko ntibyamworoheye.

Ati “Iyi kipe igitangira hari ibitaragendaga neza murabizi yo yakinnye imikino ya shampiyona hari imikino ntabashaga gukina kuko rimwe narakinaga ubundi sinkine ndetse n’ikipe igiye mu myitozo muri Amerika ndasigara, mbona ntibizakunda ndakora cyane niyo mpamvu mwabonye hariya nigaragaza cyane kuko abandi baricaye ariko njye sinicaye kuko hari ibyo bari bagezeho njye nari ntarageraho”.

Ashyizwe mu bakinnyi 12 bakinnye imikino ya Afurika, Nshobozwabyosenumukiza ntiyicaye avuga ko abandi batangiraga imyitozo saa mbiri (20h00) ariko we akahagera mbere saa moya (19h00).

Ati “Abandi bazaga basanga maze gukora isaha yose, iyo umuntu akora amasaha abiri wowe ugakora 3 hari icyo uba umurushije. Narakoze cyane niyo mpamvu havuyemo uriya musaruro mwabonye”.

Ikipe y’ u Rwanda yakinnye imikino 7, itsinda imikino 5 (Rwanda 94-64 Gabon, Rwanda 74-64 Cote d’Ivoire, Rwanda 53-40 Algeria, Rwanda 76-74 Cote d’Ivoire na Rwanda 77-73 RDC), itsindwa imikino 2 (Rwanda 40-61 Mali na Rwanda 51-68 Tunizia).

Muri iyi mikino yose, Nshobozwabyosenumukiza yarigaragaje aho yakinnye iminota 198 atsinda amanota 81 ndetse anatanga imipira yavuyemo amanota (Assist) 18.

Mu mikino yakinnye hari iyamushimishije

Nshobozwabyosenumukiza avuga ko imikino yose yakinnye yamushimishije ariko cyane cyane umukino wa Gabon ubanza n’umukino wa Cote d’Ivoire mu guhatanira imyanya. Umukino u Rwanda rwakinnye na Gabon, uyu musore yakinnye iminota 21 atsinda amanota 22 ari nawe watsinze amanota menshi atanga n’imipira 2 ya yavuyemo amanota.

Umukino wa kabiri wamushimishije ni uwo u Rwanda rwatsinze Cote d’Ivoire mu guhatanira imyanya.

Yagize ati “Uyu mukino baturushaga amanota 11 kuko agace ka gatatu yari amanota 59 kuri 48 nyuma njyamo mu gace ka nyuma nkuramo ikinyuranyo ntaga n’imipira yavuyemo amanota”.

Akomeza agira ati “Nakinnye ibyo nagomba gukina n’umukinnyi bari bashyizemo bizeye ku bw’amahirwe dukuramo cya kinyuranyo mbona turanatsinze”.

Aha naho yabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino aho yatsinze amanota 15 anatanga imipira 2 yavuyemo amanota.

Umukino wa Tunizia waramubabaje cyane

Uyu wari umukino wa ¼, Nshobozwabyosenumukiza avuga ko utari umukino ukomeye cyane.

Ati “Kuko twari twatsinze Algeria bukeye bwaho ntabwo twashyizemo ingufu kuri Tunizia biratugora, uriya munsi ntabwo wari uwanye kuko inshuro nagerageje gutsinda amanota ntabwo yagiyemo”.

Kuri uyu mukino yakinnye imikino 30 atsinda amanota 2 atanga n’imipira 3 yavuyemo amanota.

Ibi ariko ntibimubuza kwishimira uko yitwaye muri rusange. Ati “Ntabwo nakoze nabi iyo umuntu umwe, babiri bagushimiye bati wakoze neza nawe wumva ko wagerageje gukora ibyo abantu bari bakeneye”.

Ari mu bakinnyi 5 bazajya kwiga muri Amerika

Uyu musore ari mu bakinnyi 5 bafite amahirwe yo kubona amashuri muri Amerika bagakomerezayo amasomo ndetse banazamura imikinire yabo. Nshobozwabyosenumukiza avuga ko intego ye ari ukuzaba umukinnyi ukomeye.

Ati “ Mu ndoto zanjye numva ku myaka 24 Imana nimfasha naba nkina muri NBA”.

Akurikirana cyane iyi shampiyona ikomeye cyane ku Isi, agafatira urugero kuri Derick Rose ukina muri Chicago Bulls ndetse agakunda imikinire y’ikipe ya Cleveland Cavaliers.

Mu buzima busanzwe Nshobozwabyosenumukiza mu byo kurya akunda ibiryo bisanzwe nk’umuceri n’ibindi naho mu byo kunywa ngo iyo abonye Fanta cyangwa umutobe w’imbuto “Juice” aba ari ibyo.

Yatanze ubutumwa ku rungano rwe

Agira inama abakinnyi bagenzi be n’abandi bana bafite impano muri uyu mukino.

Ati “Basketball ni umukino ukomera ariko iyo uwukunda mu kwezi kumwe warusha uwakoze imyaka 5 atawukunda, icyo nababwira bajye bitoza ariko banige kuko birafasha nibwo ugera mu kibuga ukumva n’ibyo abatoza bakubwira. Abana bagenzi banjye bajye begera ababyeyi babo babwire uko bimeze kuko ku babyeyi niho ubufasha bwose buva kuko iyo ukiri umwana ntaho wakura ibikoresho nk’inkweto n’ibindi”.

 

Comments

 
 
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli
Kwizera Olivier ni we nzaraga inkoni yanjye mu ikipe y’igihugu-Ndoli

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko Kwizera Olivier ari we munyezamu yakwifuza kubona asigara mu izamu ry’ikipe y’igihugu “Amavubi” cyane ko abasigaye (...)

Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.