Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amakipe y’u Rwanda azitabira FEASSA 2016 yamenyekanye   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 August 2016

 
 

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yisumbuye yo mu Muryango w’Ibihugu y’Afurika y’i Burasirazuba « FEASSA 2016 » ni 18 mu bahungu n’abakobwa mu mikino 5 itandukanye.

Iyi mikino ya FEASSSA igiye kuba ku nshuro yayo ya 16 izabera mu mujyi wa Eldoret muri Kenya kuva taliki 26 Kanama kugeza 03 Nzeri 2016. Umwaka ushize iyi mikino yabereye mu Rwanda mu karere ka Huye.

Mu mupira w’amaguru u Rwanda ruzahagararirwa na Hanika TSS (Nyanza) na College de Gisenyi (Rubavu) mu bahungu; ES Mutunda (Huye) na GS Remera-Rukoma (Kamonyi) mu bakobwa.

Muri Handball hari Hanika TSS (Nyanza) na APEGA Gahengeri (Rwamagana) mu bakobwa, ES Kigoma (Ruhango) na College de Gisenyi (Rubavu) mu bahungu.

JPEG - 62.1 kb
Mu mwaka ushize imikino ya FEASSA yabereye mu Rwanda

Muri Basketball hari College de Gisenyi (Rubavu) na LDK (Nyarugenge) mu bakobwa, Seminaire Baptiste (Huye) na APE Rugunga (Nyarugenge) mu bahungu.

Muri Volleyball ni St Aloys (Rwamagana) na GS Indangaburezi (Ruhango) mu bakobwa, Rusumo High School (Kirehe) na APAPEN (Kirehe) mu bahungu.

Muri Netball hazagenda GS Gahini (Kayonza) naho muri Rugby hagende E T Mukingi (Ruhango). Aya makipe yose azaserukira u Rwanda azahaguruka i Kigali taliki ya 24 Kanama 2016.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.