Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amagare: “Rwanda Cycling Cup 2016” iratangira uyu munsi   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Ku nshuro ya kabiri irushanwa ryo gusiganwa ku magare rihuza amakipe ya hano mu Rwanda “Rwanda Cycling Cup” riratangira uyu munsi taliki 07 Gicurasi 2016.

Iri rushanwa riratangizwa n’intera ya Kigali-Nyagatare “Farmars’Circuit” y’ibirometero 148,5. Rwanda Cycling Cup 2016 ifite umwihariko kuko hongewemo n’ibindi byiciro cyane iby’abakiri bato n’abakobwa.

Abakinnyi basaga 60 nibo bashobora kuza kwitabira isiganwa. Aba bakaba barimo abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bavuye mu makipe 6 asanzwe hano mu Rwanda. Abakuru barahagurukira i Kigali basoreze Nyagatare.

Abari munsi y’imyaka 18 (Juniors) barahera i Rwamagana basoreze Nyagatare (101 km) naho abakobwa bakuru n’abari munsi y’imyaka 18 bahere Kiramuruzi basoreze Nyagatare (67 km).

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable akaba atangaza ko iri rushanwa ririmo amasiganwa agera ku 10 amwe azajya asozwa bazenguruka aho basoreje (Circuit).

Ati “ Abakinnyi bacu turashaka kubibamenyereza kuko ahenshi basigaye bajya hanze y’u Rwanda bahura n’amasiganwa ameze uko”.

Amakipe agomba kwitabira hari CCA-Huye, Benediction Club, Kiramuruzi, Cine Elmay, Amis Sportifs na Fly. Muri uku kwezi kandi taliki 14 Gicurasi 2016 hazaba “Race to Remember” (Bugesera-Kigali) naho 21 Gicurasi 2016 habe “Kivu Race”(Ngororero-Rubavu).

Iri rushanwa rizatwara ingego y’imari isaga miliyoni 70, rikaba riterwa inkunga na Cogebanque na Skol.

 

Comments

 
 
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.