Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rusizi na Nyamasheke bagiye kubona isiganwa ry’amagare bwa mbere   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Mu irushanwa “Rwanda Cycling Cup 2016” ryatangiye ejo hashize taliki 07 Gicurasi 2016 harimo intera zimwe zizagera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, iki gice akaba ari ubwa mbere hagiye kugera isiganwa.

Kuva muri 2009, isiganwa ry’amagare mu Rwanda “Tour du Rwanda” riba mpuzamahanga ndetse na mbere yaho ntabwo isiganwa iryo ari ryo ryose ryageraga mu karere ka Rusizi bitewe ahanini bitewe n’umuhanda utari umeze neza cyane cyane mu ishyamba rya Nyungwe.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable yatangaje ko ku nshuro ya mbere isiganwa ry’amagare “Rwanda Cycling Cup 2016” igiye kugera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke.

JPEG - 228.5 kb
Perezida wa FERWACY,Bayingana Aimable wemeza ko inzira ya Karongi Rusizi-Huye izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2016

Taliki 22 Ukwakira 2016, hazaba “Kivu Belt”, intera izava Karongi ice Nyamasheke isorezwe i Rusizi baciye mu muhanda mushya uherutse kuzura mu minsi ya vuba.

Bukeye bwaho, abasiganwa bazava Rusizi basoreze i Huye mu isiganwa ryiswe “Nyungwe Challenge”, aho abasiganwa bazagenda ibilometero bisaga 30 mu ishyamba rya Nyungwe.

Bayingana akaba yaremeje ko bizaba ari ibintu byiza kuko iyi nzira ari ubwa mbere izaba ikoreshejwe. Avuga ko izi zizaba ari intera za nyuma za “Rwanda Cycling Cup 2016” irushanwa ritegura Tour du Rwanda 2016.

Perezida wa FERWACY, Bayingana yemeje ko izi ntera zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2016, ati “Izi nzira twarazisuye kandi twarazishimye nta kibazo turizera ko muri Tour du Rwanda 2016 zizakoreshwa”. Gusa muri Kamena 2016 ni bwo bazatangaza inzira zemejwe zizanyuramo Tour du Rwanda 2016.

Tour du Rwanda 2016 izaba igiye kuba ku nshuro ya 8 ari mpuzamahanga izatangira taliki 13 isozwe 20 Ugushyingo 2016.

 

Comments

 
 
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.