Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yatangiye kwitegura isiganwa ryo muri Eritrea   

  Yanditswe na DUSINGIZIMANA REMY
 April 2016

 
 

Nyuma y’ukwezi bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare bari bamaze muri Algeria, ubu batangiye kwitegura irindi siganwa rizabera muri Eritrea “Tour of Eritrea” rizaba kuva taliki 16-24 Mata 2016.

Abakinnyi 4 mu bari muri Algeria ari bo Aleluya Joseph wanitwaye neza, Byukusenge Patrick, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Samuel hiyongereyemo Hakuzimana Camera na Hadi Janvier ni bo bazajya muri Eritrea muri iri siganwa.

JPEG - 253.1 kb
Aleluya Joseph (iburyo) na Uwizeye Jean Claude bitwaye neza muri Algeria bari mu bazitabira Tour of Eritrea 2016

Iri siganwa ryo muri Eritrea ryaherukaga kuba mu 2013 muri iyi myaka 2 iheruka rikaba ritarabaye kubera ko barimo bubaka imihanda y’aho iri siganwa rizajya rinyura.

Iki gihugu kizwi cyane muri Afurika kugira abakinnyi bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare. Uyu mukino ukaba ari nabo bashyiramo ingufu cyane.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.