Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Amagaju FC yashinzwe mu rwego rwo kubanisha Abanyagikongoro nyuma ya Jenoside   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Umwe mu bagize igitekerezo cyo gusubizaho ikipe y’Amagaju nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Karekezi Antoine, atangaza ko bongeye gusubizaho iyi kipe nk’ imwe mu nzira zo kunga no kubanisha abari batuye Perefegitura ya Gikongoro.

Bivugwa ko Amagaju yashinzwe n’umutware Rutaremara; yaje gusenyuka mu 1965 nyuma y’aho bamwe mu bakinnyi bayo bahunze itotezwa bakorerwaga bazira ko ari Abatutsi mu 1959 abandi mu 1963 .

Amagaju amaze gusenyuka yahise ahindukamo ikipe ya Perefegitura Gikongoro yitwaga Dynamique Sports yarimo abakinnyi bakiniraga Komini Karama, Kinyamakara n’andi yo muri Nyaruguru.

Nk’uko Karekezi abivuga, mu cyahoze ari Perefegitura Gikongoro habereye ubwicanyi ndengakamere dore ko ariho hari “zone Turquoise ", agace kagenzurwaga n’Abafaransa, kanagira uruhare runini mu guhungisha Interahamwe zakoze Jenoside. Aha ni naho hari agace ka Murambi ahaguye ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi muri Mata 1994.

Yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma ya Jenoside bashatse kureba icyahuza no kwegeranya abari barasigaye, maze bashinga ikipe yitwa les Amis Sportif de Gikongoro, nyuma hanashingwa ikipe y’Amagaju ku bufatanye n’abantu bakomokaga muri iyi Perefegitura bari batuye i Kigali.

Ati "Twashyizeho ikipe yitwa Amical Sportif de Gikongoro, agakipe k’abantu bakuze, bahuraga bagakina agapira. Hagati aho i Kigali, hari abantu bihuje bavukaga mu Bufundu nabo bishyirahamwe bashyiraho umuryango Amagaju".

Karekezi yakomeje avuga ko buhoro haziyeho igitekerezo cyo gushinga ikipe y’umupira w’amaguru abantu bose bibonamo.

Ati “ Umuryango Amagaju wahise ushyiraho ikipe Amagaju, uvuga uti iri izina ryari rizwi cyane, kandi ryahoze rihuza abantu benshi, rizatuma abantu basabana".

Karekezi yibuka ko ikipe yatangiriye mu cyiciro cya kabiri ariko inanirwa kuzamuka, iza gucika intege iranahagarara. Muri 2001, Amagaju yongeye kubyutswa na Mutagomwa Felix wari Burugumesitiri, anayiha izina ry’Amagaju Dyanamique Sport. Izina ryaje kongera guhindurwa na Munyentwali Alphonse wari umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe (Ubu ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo).

Karekezi asoza ashimira ko ibyo bifuzaga byagezweho avuga ko intego yari uguhuza abantu, kandi yagezweho.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.