Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Akarere ka Gicumbi kahagaritse gufasha ikipe yako y’umupira w’amaguru   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwafashe icyemezo cyo guhagarika amafaranga bwatangaga yo gutunga ikipe ya Gicumbi FC, ahubwo buha abaturage b’aka karere inshingano zo kuzayifasha ubwabo.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama njyanama y’ akarere ka Gicumbi nyuma yo kubona ko aka akarere kagize icyuho mu misoro y’ingengo y’imari y’umwaka ushize aho hinjiye gusa miliyoni 800 mu gihe hari umuhigo wo kwinjiza miliyari imwe na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Antoine Dukuzumuremyi, umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’ikipe yabwiye Imvaho Nshya ko iki cyuho cyatumye Gicumbi Fc ibona miliyoni 50 mu gihe yari yemerewe n’akarere miliyoni 90.

Byanatumye iterwa mpaga mu mpera za shampiyona ku mukino wagombaga kuyihuza na Kiyovu Sports kuri Stade ya Gicumbi.

Mudaheranwa Juvenal, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yabwiye Imvaho Nshya ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kubona ko hari ibibazo mu kwinjira ku imisoro, kandi iba ikenewe mu yindi mishinga yo guteza imbere abaturage.

JPEG - 81.4 kb
Ikipe ya Gicumbi FC ntigifashwa n’akarere

Ati:’’Ingengo y’imari ntiyabeshaho ikipe ku buryo burambye. Kuko hari igihe ishobora kugabanyuka ubundi ikanabura.Twasanze uburyo bwiza ari uko yabeshwaho n’abafana kandi barahari, bakabikora ku ishema bumva ko ikipe ari iy’akarere ke. ’

’ Imvaho Nshya yifuje kumenya impamvu akarere ka Gicumbi ariko gafashe icyemezo cyo guhagarika gufasha ikipe mu gihe hari utundi turere (nka Bugesera, Huye, Nyamagabe, Kirehe, Muhanga, Rubavu na Musanze) tukibikora kandi harimo n’udushobora kuba twinjiza imisoro mike ugereranyije na Gicumbi cyane cyane utwo mu cyaro.

Mudaheranwa ati: ’’Sinzi niba utwo turere dufite amakipe akomeye, atajya agira ibibazo. Twe mu minsi ya nyuma twatangiye kubigira. Dusanga ari wo muti wo kuba Stable bitari bya bindi ikipe ikomera umwaka umwe undi mwaka ikabura amafaranga.

Niba se ikipe ibeshejweho n’imisoro y’akarere kandi akarere gafite indi mishinga minini, kandi byose bikemurwa hakoreshwejwe iyo misoro,akaba ari ibintu bihinduka ! Ubwo ntiwabeshaho ikipe muri ubu buryo.’’

Abaturage bagiye kwisuganya mu mirenge , hamaze gutoranywa abagize komite ya Gicumbi FC kuri buri murenge, aba bakazahura mu nteko rusange izaba mu cyumweru gitaha, aho bazatekereza uko amafaranga yo gufasha ikipe azaboneka.

Umuyobozi w’aka karere ashimangira ko abaturage bagomba kumva ko gupfa no gukira kwa Gicumbi FC biri mu maboko yabo. Umuyobozi w’akarere gusa yizeza ko batazatererana iyi kipe, ndetse ko nihagira amafaranga aboneka yaba uyu mwaka cyangwa utaha bazayaha iyi kipe.

Antoine Dukuzumuremyi, umunyamabanga wa Gicumbi FC we avuga ko ibi bishobora gushoboka nubwo bigoye.

Ati ”Ni bo bazi uko bizakorwa , gusa twe tumenyereye gutunga amakipe twumvaga bidashoboka ariko ubuyobozi bugira imbaraga zabwo. Ni ibintu bitunguranye kandi no gushoboka ntibishoboka pe.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.