Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abatoza basanga igisibo cya Ramadhan kiri kugira ingaruka ku bakinnyi   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

Abatoza batandukanye b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda baravuga ko igisibo gitagatifu cya Islam (Ramadhan) kiri kugira ingaruka ku musaruro w’abakinnyi babo.

Ramadhan ni rimwe mahame atanu y’idini rya Islam, risaba abayoboke b’iri dini kwigomwa haba ibyo kurya n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana.

Muri uku kwezi abayoboke b’idini ya Islam ntibemerewe gufata ifunguro n’amazi yo ku manywa ariko baba bashobora kubifata izuba rirenze no mu rukerera. Ibi ni nako bimeze ku bayisilamu bo mu mupira w’amaguru w’u Rwanda nabo bakurikiza aya mahame kabone n’ubwo bibagora gukina imikino ya shampiyona ikunze kuba i saa cyenda n’igice (15h30) ku izuba ryinshi nk’uko bivugwa na Niyonzima Ally ukinira Mukura.

JPEG - 1.1 Mb
Seninga Innocent utoza Etincelles asanga Ramadhan imudindiriza abakinnyi

Bamwe mu batoza bo mu cyiciro cya mbere baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko gusiba kurya no kunywa bigira ingaruka ku musaruro w’aba bakinnyi mu kibuga.

Umutoza wa Mukura, Okoko ufite abakinnyi batanu muri 11 babanza b’abayisilamu aragira ati "Biragoye gukina uri mu gisibo, kuko udashobora kunywa amazi, nturye saa sita. Utariye nta ngufu ubona".

Seninga Innocent utoza Etincelles FC, yavuze ko yasabye abakinnyi be kujya bigomwa umunsi w’umukino bakarya, bakazawishyura nyuma y’igisibo baranga. Akaba avuga ko mu mikino 2 iheruka yose yatsinzwe igitego mu minota ya mbere kandi agakeka intandaro yabyo mu gusiba kw’abakinnyi.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche
Amagare: Ndayisenga Valens yabonye ikipe muri Autriche

Ndayisenga Valens, umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yamaze kubona ikipe mu gihugu cya Autriche yitwa (...)

Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera  muri Gabon
Ibyo ukwiye kumenya kuri CAN 2017 igiye kubera muri Gabon

Kuva kuri uyu wa gatandatu Taliki 14 Mutarama 2017 kuzageza kuya 05 Gashyantare 2017, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bagiye gukurikirana imikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” ku (...)

Ku myaka 19  Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina  umukino wo gusiganwa
Ku myaka 19 Nyirarukundo yageze mu ibihugu 20 akina umukino wo gusiganwa

Nyirarukundo Salome umwari w’imyaka 19, ukina umukino wo gusiganwa ku maguru avuga ko impano afite yatumye agenda mu bihugu birenga 20, ahesha ishema u Rwanda. Nyirarukundo uvuka mu karere (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.