Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abasifuzi bo mu Rwanda bahawe utwuma tw’itumanaho   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yageneye u Rwanda utwumwa tw’itumanaho tuzajya twifashishwa n’abasifuzi bo mu Rwanda.

FERWAFA ivuga ko tugizwe n’udupaki tubiri turimo utwuma 6 two kuvugana, za sharijeri ebyiri, byose byagenewe ibihugu 54 bigize iyi mpuzamashyirahamwe.

Uru rubuga rwatsindagiye ko byakozwe mu kongerera imbaraga urwego rw’abasifuzi, banajyana n’iterambere ryatangiye gukoreshwa mu marushanwa ya CAF. Ibi bikazafasha mu kuvugana no gufata ibyemezo kw’abasifuzi bo muri Afurika.

Utu twuma tuzatuma impaka zajyaga zibaho mu gihe umusifuzi umwe atabashije kubona ibyabaye, aho mugenzi we azajya ahita amubwira. Kugeza ubu ibihugu 34 muri 54 ni byo byamaze kwakira ibi bikoresho naho ibindi 20 bikazabageraho mu cyumweru gitaha.

 

Comments

 
 
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ikomeza kuyobora shampiyona

Bugesera FC 0-1 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona bikomeza no kuyiha amahirwe yo (...)

Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona
Bugesera FC igiye kwakira Rayon Sports iyoboye shampiyona

Bugesera FC-Rayon Sports (Nyamata-15h30) Ikipe ya Bugesera FC irakira ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo mu mukino urabera i Nyamata saa cyenda n’igice (15h30) (...)

Volleyball: Nkurunziza  weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa
Volleyball: Nkurunziza weguye ku buyobozi agiye gusimbuzwa

Nkurunziza Gustave wari uherutse kongera gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” muri manda ya kabiri yeguye nyuma y’ukwezi kumwe. Ku mugoroba wo ku wa Mbere (...)

Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du  Cameroun
Amagare: Ikipe y’u Rwanda yasoje ari iya gatatu muri Tour du Cameroun

Ikipe y’u Rwanda yari yitabiriye isiganwa rya “Tour du Cameroun 2017” kuva taliki 11-19 Werurwe 2017 ntabwo yitwaye neza nk’uko byari byitezwe nyuma y’aho umukinnyi waje hafi yaje ku mwanya wa 10 (...)

Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe
Umutoza wa APR FC aracyafite icyizere cyo kwegukana igikombe

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 41 irushwa amanota 2 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 gusa iyi kipe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.