Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abasaga 1500 ni bo bashobora kwitabira isiganwa i Bugesera   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Uyu munsi taliki 12 Kamena 2016, umuryango washinzwe n’uwahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri, Gasore Serge “Gasore Serge Foundation” wateguye irushanwa rigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kugaragaza impano za bamwe.

Gasore Serge ubusanzwe uba muri USA ariko akaba akomoka i Ntarama muri Bugesera yatangaje ko iri rushanwa biteguye ko rishobora kwitabirwa n’abantu basaga 1500. Aba baraza gusiganwa ku maguru mu byiciro bitandukanye birimo ibilometero 15 ndetse n’abasiganwa bishimisha baza gusiganwa ibilometero 5. Hari kandi n’abasiganwa ku magare.

Ikindi cyiyongeraho akaba ari abaza gusiganwa bakora urugendo ibyo bita “Walk” uwa mbere akaza no guhembwa, ibi bikaba ari ubwa mbere biza kuba bibaye mu Rwanda.

JPEG - 161.2 kb
Gasore Serge utangaza ko iri rushanwa ryishimiwe cyane, akaba yizera ko riza kugenda neza

Gasore yatangarije Imvaho Nshya ko aba bantu bavuye ahantu hatandukanye mu Rwanda. Akaba avuga ko muri Bugesera babyakiriye neza ndetse anashimira inzego z’umutekano zirimo Polisi y’igihugu zamwemereye kumufasha. Yakomeje avuga ko mu baza gusiganwa harimo n’abasanzwe bamenyerewe mu Rwanda nka Muhitira Felicien bakunze kwita Magare, Sebahire Eric n’abandi bari mu makipe nka APR.

Ibihembo birashimishije

Gasore yatangaje ko ibihembo baza gutanga barimo bakibitegura gusa avuga ko harimo amafaranga, amagare, telefone, ibikoresho by’ishuri ku bana n’ibindi. Avuga ko iri rushanwa rifite intego yo gukangurira abantu kubana neza mu mahoro. Kuri Gahunda iri siganwa riratangira saa moya (07h00) ritangirire i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.

 

Comments

 
 
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle
Mu kwezi kumwe muzambaze niba nziyamamariza kuyobora FERWAFA - V. de Gaulle

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaulle aravuga ko mu kwezi kumwe ari bwo azatangaza niba aziyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora iri (...)

RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi
RGB yahaye amakipe mashya ya Karate ibyemezo by’ubuzima gatozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyahaye amakipe atatu y’umukino wa Karate Wado Ryu ibyemezo by’ubuzima gatozi ku Cyumweru ku ya 27 Werurwe 2017. Amakipe yahawe ibyo byemezo biyemerera (...)

Masudi  yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi
Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite (...)

Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda
Habimana yegukanye imidali itatu mu mukino w’amagare utamenyerewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Habimana Jean Eric ukinira Fly na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri Afurika (...)

Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi
Inteko rusange ya FERWAFA yitezweho gutangiza amarushanwa y’ingimbi

Inama y’inteko rusange isanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yitezweho gushaka umuti urambye ku bibazo bikibangamiye umupira w’amaguru mu Rwanda binarimo icy’amarushanwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.