Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere w’imikino Olempike 2016   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 August 2016

 
 

Niyonshuti Adrien usiganwa ku magare n’Umurungi Joannah ukina umukino wo koga, babimburiye abandi banyarwanda mu guhatana mu mikino Olempike 2016 irimo kubera i Rio muri Brazil, ntibabashije kubona umudali ubwo bahatanaga ku wa Gatandatu taliki 06 Kanama 2016.

Niyonshuti ntiyashoboye kurangiza isiganwa nyuma yo gukora impanuka amaze kugenda ibilometero 50 aho bari kugenda ibilometero 237.

Umubiligi Greg Van Avermaet ni we wegukanye umudali wa zahabu akoresheje amasaha 6, iminota 10 n’amasengonda 05 akurikirwa n’umunya Denmark Fuglsang Jaco naho Rafael Majka umunya Pologne afata umwanya wa gatatu.

Niyonshuti yavuze ko imitererere y’aho banyuraga ari imwe mu mpamvu yatumye benshi bakora impanuka aho mu bantu 144 batangiye harangije 63.

PNG - 743.8 kb
Niyonshuri Adrien ntabwo yabashije gusoza isiganwa

Mu bagize impanuka harimo ibihangange Sergio Henao Umunyakolumbiya, Umutaliyani Vicenzo Nibali, Umubiligi Geraint Thomas n’umunya Australia Richie Porte bazwi cyane muri Tour de France.

Niyonshuti yagize ati ’’Nabanje kugira ikibazo cy’imbere mu igare, ariko umukanishi wacu yari yagerageje. Bamaze kumpindurira igare naje kugira ikibazo ahantu hamanuka, ntobokesha ipine y’inyuma, ndwana no kugira ngo ntagwa muri Bordure gusa nanirwa kurifunga kuko ryari ryamaze gutoboka, gusa Imana ishimwe nakobotse ku itako gusa”.

Niyonshuti yongeyeho ko ’’Abasiganwa bari babanje kwerekwa imiterere yaho bari bunyure ndetse babasha kuyitorezaho, gusa baza kugorwa n’uburyo yari ndende binerekana ko ryari irushanwa rikomeye’’.

Ku rundi ruhande, Umurungi Joannah woga metero 100 mu byo bita bunyugunyugu “Batterfly” yaje ku mwanya wa kane mu itsinda ry’abakinnyi batanu akoresheje umunota umwe 1, amasegonda 11 n’ibice 9 , ntiyabasha gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho muri iri tsinda ryayobowe n’uwitwa Mardini Yasra wakoresheje umunota 1, amasegonda 09 n’ibice 21.

Gahunda y’abanyarwanda basigaye

Imaniraguha Eloi usiganwa mu koga kuri metero 50 mu byo bita “Umusomyo” (Free style) azahatana ku wa Kane taliki 11 Kanama 2016.

Nyirarukundo Salome uzasiganwa mu kwirukanka metero ibihumbi 10 azarushanwa ku wa Gatanu taliki 12 Kanama 2016.

Mukasakindi Claudette azasiganwa muri Marato (42 km) azakina ku cyumweru taliki 14 Kanama 2016. Uwiragiye Ambroise na we usiganwa muri Marato (42 km) na Byukusenge Nathan uzasiganwa ku magare yo ku musozi (Mountain Bike) bazakina taliki 21 Kanama 2016.

 

Comments

 
 
Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC
Mulisa ahangayikishijwe n’ibura ry’ibitego muri APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Mulisa Jimmy ahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ubusatirizi bwe bumaze gutsinda gusa igitego kimwe mu mikino ine baheruka gukina. Ni nyuma y’uko APR FC iheruka (...)

Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.