Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abanyamuryango ba Rayon Sports bagaragaje ko batagikeneye Ngarambe   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 April 2016

 
 

Inama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yabereye kuri kuri Alpha Palace yatoye Kimenyi Vedaste nka Perezida mushya w’umuryango wa Rayon Sports muri manda y’imyaka ibiri asimbuye Ngarambe Charles wari ucyuye igihe.

Aya matora yabaye nyuma y’uko abanyamuryango bari bamaze kumurikirwa ibyagezweho na Komite ya Ngarambe birimo kubona ubuzima gatozi n’indi mbanzirizamishinga irimo kubarura abanyamuryango n’imishinga yo kubakata imisanzu.

Nyuma yo kugezwaho iyo raporo, abanyamuryango basobanuriwe ko hari butorwe Komite nyobozi izakomeza kurebererwa na komite ngenzuzi izayoborwa na Ngarambe Charles mu gihe cy’amezi 8.

JPEG - 29.3 kb
Perezida mushya w’umuryango wa Rayon Sports, Kimenyi Vedaste ubwo yagezega ijambo ku banyamuryango nyuma yo gutorwa

Ibi byabyaye impaka ndende zitewe n’uko abanyamuryango bavugaga ko batagikeneye Ngarambe mu buyobozi bwa Rayon Sports gusa birangira hemejwe ko hatorwa komite nyobozi y’umuryango, izaterana vuba ikeguza komite ngenzuzi nk’uko byasabwe n’abafana.

Kimenyi Vedaste yamamajwe ku mwanya wa Perezida nk’umukandida rukumbi atorwa ku majwi 82 kuri 87 y’abatora, Rudasingwa Jean Marie Vianney atorwa nka Visi Perezida ushinzwe ubutegetsi, Muhirwa Prosper aba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe ubukungu.

Ngarambe arazira ibintu bitatu

Impamvu nyamukuru yatumye abanyamuryango bavuga ko batagikeneye Ngarambe ngo ni uko nta bikorwa bifatika yabagejejeho mu myaka ibiri yari amaze mu buyobozi.

Umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya nyuma y’iyi nama yagize ati "Urebye raporo yatugejejeho mu nama, nta gifatika cyarimo. Uyu mugabo ntiyigeze atugeza ku cyo twamushakagaho cyo gutanga umutuzo ku ikipe, kubeshaho neza ikipe yacu ikava mu bibazo by’amadeni. Muribaza kuba ikipe yaramaze amezi atatu idahembwa, iyo aba ari umuntu ukunda ikipe yakabaye yaratanze aye , yaboneka akazayishyurwa nyuma ".

Imvaho Nshya yanamenye ko Ngarambe yanzwe n’abanyamuryango kuko ari umwe mu batarigeze bashyigikira ndetse wanabangamiye umushinga wo kubarura abakunzi ba Rayon Sports wa “R. Promoters”,byanatumye adasinya impapuro zo kuwushyigikira.

Byitezwe ko kuva Kimenyi agiye ku buyobozi bw’uyu muryango, azahita atanga uru rupapuro rwo gushyigikira uyu mushinga kugira ngo utangire.

Icya nyuma nk’uko abanyamuryango babivuga ni uko babajwe n’imyitwarire ya Ngarambe yo gusubika inama z’inteko rusange atababwiye byagaragaye mu kwezi gushize icyo bo bafata nk’agasuzuguro.

 

Comments

 
 
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
Seninga mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Police FC, Seninga Innocent ari mu mibare ihambaye yo kubona myugariro wo gufatanya na Umwungeli Patrick mu bwugarizi bwo hagati (Central defense) ku mukino uzahuza Police FC na Rayon (...)

Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.