Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abanyamakuru na FERWAFA bahejeje mu bwigunge shampiyona y’icyiciro cya kabiri   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 June 2016

 
 

Umutoza w’ikipe ya Vision FC, Namahoro Yves, yatunze agatoki ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA” n’itangazamakuru avuga ko bidashyira imbaraga mu kumenyekanisha icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru.

Uyu mutoza asanga itangazamakuru ritagera mu cyiciro cya kabiri, kugira ngo rivuge ku mpano zikirimo, bigatuma abakinnyi beza bo muri iki cyiciro batamenyekana ngo babone n’amakipe abagura.

Yagize ati "Turi mu bwigunge. Itangazamakuru ntirihagera kugira ngo rivuge abakinnyi bahari, nyamara hari abakinnyi beza. Itangazamakuru riramutse ribegereye, ryabagaragaza kuko hari abakinnyi benshi bafite impano".

JPEG - 34.2 kb
Umutoza wa Vision FC, Namahoro Yves

Yakomeje agira ati "Ntawe umenya ko twakinnye, ntawe umenya aho twakiniye, turi abantu bibereye mu bwigunge".

Namahoro anashyira mu majwi FERWAFA kuko nta kintu kinini ikora mu kumenyekanisha iki cyiciro nyamara gifite akamaro mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aha uyu mutoza wa Vision FC yatanze urugero rw’uko nta bantu benshi bazi ko iyi kipe ari yo ya mbere mu itsinda A n’amanota 34 n’imikino ibiri y’ibirarane, ikaba irusha United Stars ya kabiri amanota 2.

Vision ni ikipe yo ku Kimisagara ifashwa na Perezida wayo, ikaba initegura kubona abaterankunga bo mu Bubiligi mu gihe izaba igeze mu cyiciro cya mbere nk’uko bivugwa n’umutoza wayo.

 

Comments

 
 
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika
Bitayigoye, Rayon Sports yakomeje mu mikino ya Afurika

Rayon Sports 2-0 Al Wau Salaam (6-0) Ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino ya Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF (...)

APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika
APR FC yasezerewe na Zanaco FC mu mikino y’Afurika

APR FC 0-1 Zanaco FC Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” itsinzwe na Zanaco FC yo muri Zambia igitego 1-0 mu mikino (...)

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record
Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi (...)

Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir  FC yakanze abantu»
Umutoza wa Marines FC ati «Ntako bisa gutsinda Espoir FC yakanze abantu»

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Nduhirabandi Abdoulkarim uzwi ku izina rya Coka aravuga ko yishimiye gutsinda ikipe ya Espoir FC yari imaze iminsi yitwara neza mu mikino ya shampiyona. Ni nyuma (...)

 Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura
Minnaert mu minsi 10 ye ya mbere nk’umutoza wa Mukura

Ishusho y’iminsi 10 ishize Mukura VS ihaye akazi umubiligi Ivan Minnaert ko gusimbura Umurundi Okoko Godefroid weguye ku mpamvu z’umusaruro mubi. Ubuzima ni bushya ku bakinnyi basigaye bakora (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.