Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abakinnyi bava mu Mavubi bakigira indakoreka banenzwe   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 May 2016

 
 

Umutoza wa Sunrise FC, Habimana Sosthene wakiniye akanaba umutoza muri Rayon Sports yagaye yivuye inyuma abakinnyi bananirana bavuye mu ikipe y’igihugu.

Ibi yabivuze nyuma y’impaka zimaze iminsi mu bakurikirana umupira w’amaguru, z’uko hari abakinnyi bava mu ikipe y’igihugu bagatangira kugira imyitwarire idahwitse no gusuzugura abatoza n’abakinnyi bagenzi babo, bibwira ko bageze ku rundi rwego.

Bamwe mu batarashimishijwe n’imyitwarire y’abakinnyi babo ni Rubona Emmanuel wari umutoza mukuru wa APR FC , Nshimiyimana Eric, umutoza wa AS Kigali waje kwerura ko rutahizamu Sugira Ernest yavuye muri CHAN 2016 yarahinduye imyitwarire ndetse na Okoko wo muri Mukura wanenze umukinnyi we Hakizimana Muhadjiri .

JPEG - 24 kb
Umutoza Habimana Sosthene.

Habimana Sosthene avuga ko biteye agahinda kumva umukinnyi wari wagiriwe icyizere n’Abanyarwanda aza akitwara nabi mu ikipe.

Ati "Guhamagarwa ni icyizere igihugu kiba cyakugiriye. Iyo ugarutse wakabaye ufite ubukure mu kinyabupfura. Hari abava mu ikipe y’igihugu agahita yiha ikiruhuko kandi imikino yegeranye, nyamara yakabaye abanza kubivugana n’umutoza. Umukinnyi akwiye kumenya ko kujya mu ikipe y’igihugu abikesha ikipe ye, bityo ko anakwiye kuyiha umusaruro".

Uyu mutoza akaba asaba bakinnyi kuba intangarugero mu myitwarire. Ati “ Bakwiye kuba icyitegererezo muri bagenzi babo ”.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.