Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abakinnyi batanu ba ruhago bagize ibigwi bikomeye mu myaka 16 ishize   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 3 months ago

 
 

Mu mateka y’umupira w’amaguru wagiye ukinwa n’abakinnyi batandukanye ku isi, hari bamwe babaye ibirangirire bituma batazigera bibagirana mu mitima y’abakunzi bawo.

LIONEL MESSI

JPEG - 132.6 kb
Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone umaze kwegukana Ballon d’Or eshanu

Messi ukomoka muri Argentine, wazamukiye muri “La Masia”, ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Barcelone bidatunguranye ni we uhiga abandi mu myaka 16. Messi ni umukinnyi ukomeye w’ibihe byose mu mateka y’mupira w’amaguru ku isi aho afite agahigo ko kwegukana Ballon d’Or eshanu. Uyu mukinnyi yegukanye ibikombe 4 bya UEFA Champions League, 8 bya shampiyona ya Espagne n’ ibikombe 4 by’Umwami.

CRISTIANO RONALDO

Ronaldo ukinira Real Madrid, ni umwe mu bakinnyi beza bakina umupira w’amaguru mu iki kinyejana. Uyu mukinnyi ufite Ballon d’Or eshatu, yegukanye ibikombe bitatu bya UEFA Champions League, bine bya shampiyona yatwaye ari muri Manchester United na Real Madrid. Ronaldo afite agahigo ko kuba rutahizamu w’ibihe byose wa Real Madrid kimwe n’abakinnyi banyuze muri iyi kipe bakomeye barimo Raul Gonzales na Ronaldo Da Lima.

ZIDANE ZIDANE

Uyu Mufaransa yabaye umukinnyi mwiza bidasubirwaho mu kibuga hagati muri buri kipe yanyuzemo mu gihe cye akina umupira w’amaguru. Uyu mukinnyi wagize ibigwi bikomeye mu mwuga we mbere ya 2000, yari mu ikipe y’u Bufaransa yegukanye igikombe cy’isi mu 1998 n’igikombe cy’u Burayi muri 2000 biza kumuhesha kwerekeza muri Real Madrid. Muri Real Madrid, Zidane yegukanye UEFA Champions League muri 2002 n’igikombe cya shampiyona ya Espagne muri 2003.

RONALDO DE LIMA

Ronaldo ukomoka muri Brazil, yari rutahizamu wari utinyitse mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21. Uyu mukinnyi yagize ibihe byiza mu gihe cye akina umupira w’amaguru mbere ya 2000. Yakomeje gufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza mu isi kugera mu mpera ya 2005. Yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA inshuro eshatu, yongeye kwigaragaza ubwo yafashaga Brazil kwegukana igikombe cy’isi muri 2002 nyuma yo gutsinda ibitego 8 muri iri rushanwa.

RONALDINHO

Umunyabigwi Ronaldinho Gaucho yari umwe mu bakinnyi bari bafite ubuhanga budasanzwe mu mateka y’umupira w’amaguru ndetse yari inkingi ya mwamba mu ikipe ya Brezil yatwaye igikombe cy’isi muri 2002. Ronaldinho ufite Ballon d’Or imwe muri 2005, yatwaranye na Barcelone ibikombe bibiri bya shampiyona n’igikombe cya UEFA Champions League.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rayon Sports yasobanuye impamvu abakinnyi bayo baje muri za V8 ku mukino na APR FC
Rayon Sports yasobanuye impamvu abakinnyi bayo baje muri za V8 ku mukino na APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagaragaje icyihishe inyuma y’imodoka za Land Cruiser VX zizwi nka V8, zizwiho kugendamo abanyacyubahiro zaje zitwaye abakinnyi bayo mu mukino batsinzwemo na (...)

CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho
CAN 2017: Twize isomo rikomeye - Umutoza Micho

Umutoza w’igihugu cya Uganda, Milutin ’Micho’ Sredojevic yemeza ko bigoye kwakira ko basezerewe ku munota wa nyuma mu mikino y’igikombe cy’Afurika “CAN 2017” irimo kubera muri Gabon. Ikipe y’igihugu (...)

Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.