Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abakinnyi ba Mukura barasaba ko Umunyamabanga wayo weguye agaruka   

  Yanditswe na MURENGERANTWARI DOMINIQUE
 September 2016

 
 

Abakinnyi ba Mukura banditse ibaruwa basaba ko Sheikh Habimana Hamdan, umunyamabanga mukuru w’iyi kipe kugaruka ku mirimo ye nyuma y’aho ejo ku wa Kabiri, nyuma y’amezi 14 atowe yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.

Sheikh Habimana Hamdan akaba kandi yari asanzwe atanga miliyoni 15 mu ngengo y’imari ya Mukura, yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite adakwiye gusobanurira itangazamakuru keretse byibuze abibwiye abanyamuryango babimusabye.

Yagize ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite. Mukura ni umuryango kandi abafana bantoye ndabubaha, bafite uburenganzira bumva bashaka ibisobanuro, bantumiza mu nteko rusange izo mpamvu zanjye bwite nazibabwira”.

JPEG - 49 kb
Perezida wa Mukura, Nzeyimana (ibumoso) ari kumwe n’uwari umunyabanga mukuru wa Mukura,Sheikh Habimana Hamdan (iburyo) weguye ku mimimo

Sheikh Habimana yavuze ko kuba yeguye bitaza gutuma ahagarika inkunga yageneraga Mukura kuko n’ubundi yabikoraga ku bushake.

Ibikekwa ku mpamvu z’ubwegure bwa Sheikh Habimana Hamdan

Amakuru Imvaho Nshya ifite avuga kimwe mu bibazo byaba byatumye Sheikh Habimana Hamdan yegura ari ubwumvikane buke bwari hagati ye na visi Perezida w’iyi kipe Nayandi Abraham.

Ubu bwumvikane buke bushingiye ku kibazo cy’umutoza Okoko wari ushyigikiwe na Sheikh Habimana wamubonagamo ubushobozi mu gihe Nayandi yakomeje gusaba ko yasimbuzwa Kanyankole Gilbert Yaounde kuva imikino yo ibanza ya shampiyona ya 2015-2016 yarangira.

Ibi bikaba ari nabyo byatumye Mukura itakaza igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize. Ibi byemezwa n’amagambo yavuze nyuma y’uko Mukura itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0 FC i Bugesera aho Nayandi yabwiye Okoko ko ari umutoza w’umusaza udakwiriye Mukura.

Mu bindi ngo hari bamwe mu bayobozi babonaga umunyamabanga afata ibyemezo byakabaye bifatwa na Perezida gusa uyu munyamabanga akaba yarigeze kubwira bamwe mu nshuti ze ko “Hari abantu batamwishimiye kuko yababujije gukoresha amafaranga y’ikipe mu buryo budakwiriye”.

Abakinnyi ba Mukura bafashe icyemezo cyo kwandikira Perezida Nizeyimana Olivier bamusaba kutemera ubwegure bwa Sheikh Habimana. Aba bakinnyi bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse, nyuma y’uko uyu munyamabanga mukuru ageze muri iyi kipe. Aba bakinnyi ngo basanga kuva Sheikh Habimana yageramo bari bafashwe neza bagahembwa neza ndetse akabitaho ku buryo bugaragara.

Harakurikiraho iki?

Byitezwe ko hagomba kuba inama ya komite nyobozi izaterana mu minsi iri imbere iyobowe na Nizeyimana Olivier igasuzuma ubwegure bw’umunyamabanga. Binitezwe ko nitabasha kumwemeza kugaruka hazabaho gushaka umunyamabanga mushya uzaba umukozi ubihemberwa buri kwezi bitandukanye na Sheikh Habimana yabikoraga ku bwitange.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.