Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Yaya Touré yasezeye mu ikipe y’igihugu   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 2 months ago

 
 

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester City mu Bwongereza, Yaya Toure yamaze gutangaza ko yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayikinira.

Mu butumwa bwagaragaraye ku rubuga rwe rwa “Twitter”, Yaya Touré yagize ati “Hari icyemezo kigora kugifata, gusa umwanya wari ugeze ngo mpe umwanya abakiri bato. Nyuma y’igihe kitari gito mu ikipe y’igihugu ndahagaritse kandi ndashimira abakunzi banjye bose ndetse n’igihugu cyanjye”.



Gnégnéri Yaya Touré w’imyaka 33 y’amavuko yatangiye gukinira ikipe y’igihugu nkuru afite imyaka 21 mu 2004 akaba yari amaze guhamagarwa inshuro 102, yatsinze ibitego 19 ndetse anafasha Cote d’Ivoire kwegukana igikombe cy’Afurika mu 2015.

Yanajyanye na Cote d’Ivoire kandi mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi inshuro 3 (2006, 2010 na 2014).

N’ubwo asezeye mu ikipe y’igihugu ashobora kuba afite indi myaka igera kuri 3 agikina umupira w’amaguru. Kuri ubu n’ubwo akiri umukinnyi wa Manchester City yo mu Bwongereza yanabereye kapiteni ashobora kuyivamo nyuma y’aho umutoza mushya, Pep Guardiola yagaragaje ko atamwishimiye.

Yaya Touré yageze muri Manchester City mu 2010 avuye muri Barcelone yirukanwe na Pep Guardiola. Kuri ubu ariko amakuru avugwa ni uko umutoza Guardiola yasabye uhagarariye uyu mukinnyi gusaba imbabazi ku byo yavuze ko uyu mutoza yasuzuguye umukinnyi ahagarariye mbere y’uko yongera kumukinisha.

Yaya Touré naramuka avuye muri iyi kipe abakunzi bayo ntibazamwibagirwa kuko imyaka 6 amaze yatsinze ibitego 75 mu mikino 266 ndetse anafasha iyi kipe gutwara ibikombe 2 bya shampiyona y’u Bwongereza (2011-2012 na 2013-2014).

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore bafashe icyemezo cyo kutava muri Hoteli i Abuja badahawe amafaranga bemerewe yo gutwara igikombe cy’Afurika cy’abagore batsinze Cameroun 1-0 ku mukino (...)

Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.