Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Umuhungu wa Georges Weah yerekeje muri PSG   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 May 2016

 
 

Timothy Weah, umuhungu wa Georges Weah wabaye umukinnyi w’igihangange yamaze kwerekeza mu ikipe ya PSG mu Bufaransa na se yakiniye.

Uyu musore w’imyaka 16 yerekeje muri PSG akaba yarasinye imyaka 2 aho amasezerano ye azarangira muri 2018, akaba yahise ashyirwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17. Timothy Weah akaba yarahawe ibihumbi 35 by’amayero buri kwezi akazajya ahembwa amafaranga ari hagati 1000 na 1500 by’amayero.

Georges Weah yakiniye ikipe ya PSG kuva 1992-1995, uyu muhungu we akaba nawe yifuza kuzitwara neza muri iyi kipe se yakiniye. Timothy Weah akaba yaraye anakinnye umukino wa ½ w’amakipe y’abatarengeje imyaka 17aho PSG yakinnye na Lyon.

JPEG - 58.6 kb
Umuhungu wa Georges Weah yerekeje muri PSG

Timothy Weah ukina nka rutahizamu afite ubwenegihugu 2, u Bufaransa n’Amerika akaba nta bwenegihugu bwa Liberia afite ari ho se akomoka.

 

Comments

 
 
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani

Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare”, umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kubona ikipe nshya agiye gusinyira amasezerano (...)

Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼
Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”. Ni nyuma (...)

Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.