Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

UEFA ishobora gufatira ibihano u Burusiya   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 June 2016

 
 

Nyuma y’aho abafana b’ikipe y’igihugu y’u Burusiya basagariye ab’u Bwongereza mu mukino ibi bihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 mu mikino y’igikombe cy’u Burayi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi “UEFA” rishobora gufatira ibihano u Burusiya.

Ibi byabereye kuri Sitade Velodrome mu mujyi wa Marseille aho bivugwa ko abantu 30 bakomeretse bikomeye, 3 muri bo bakaba barembye cyane.

Minisitiri wa Siporo mu Burusiya, Vitaly Mutko n’ubwo adashyigikiye ibyo abafana bakoze yatangaje ko habayeho uburangare bw’abategura imikino batabashije gutandukanya aba bafana.

Taliki 14 Kamena 2016 ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire muri UEFA kazasuzuma iki kibazo. Iyi mikino y’igikombe cy’u Burayi yatangiye taliki 10 Kamena izasozwa taliki 10 Nyakanga 2016. U Bwongereza n’u Burusiya buri mu itsinda B hamwe na Slovenia na Wales.

 

Comments

 
 
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Sitade ya Manchester United “Old Trafford
Sitade ya Manchester United “Old Trafford" yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye sitade y’ikipe ya Manchester United mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2017. The Sun ivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.