Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

U Busuwisi: Rushenguziminega arahangana no kutagirirwa ikizere n’umutoza   

  Yanditswe na BIZIMANA Eric
 10 May

 
 

Rushenguziminega Quentin, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Lusanne Sport yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, wemera ko atajya akunda kubanza mu kibuga kubera ikizere gike agirirwa n’umutoza, yizeye kwitwara neza muri uyu mwaka, ubwo ikipe ye izaba iri mu cyiciro cya mbere.

Ni mu gihe Lusanne Sport ya mbere n’amanota 59 izazamuka mu cyiciro cya mbere byanze bikunze, ndetse ikaza no gutwara igikombe kuri uyu mbere niramuka itsinze Aarau baza gukina mu mukino w’ikirarane utangira i saa monya n’iminota 45 z’i Kigali (19h45).

Lusanne Sport niwutsinda irashyiramo ikinyuranyo cy’amanota amanota 17 hagati yayo na Will ya kabiri mu gihe hasigaye mikino 5.

Nubwo bimeze gutyo, Rushenguziminega ntari mu bakinnyi bagize uruhare runini muri uyu musaruro, aho nta gitego aratsinda mu mikino 6 yakinnye muri 31 imaze gukinwa muri iyi shampiyona.

JPEG - 240.2 kb
Rushenguziminega Quentin ubwo yakina umukino we wa mbere, Amavubi akina na Ghana mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2017

Urubuga “Soccerway.com” rwo rwerekana ko umunya Koreya y’Epfo, Kwang Ryong Park w’imyaka 23 ari we yatsinze ibitego 6 mu mikino 9, akurikirwa n’umunya Algeria A.Zequrir w’imyaka 16 y’amavuko watsinze igitego kimwe mu mikino 12, kimwe na Walter Pandiana umunya Uruguay w’imyaka 40 watsinze igitego mu mikino 11.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya ari mu Busuwisi, Rushenguziminega nawe yemeye ko adafitiwe icyizere na Fabianni Celestini, Umusuwisi utoza iyi kipe.

Ati "Ni byiza ko tugiye gutwara igikombe. Yego sinkina kubera guhangana gukomeye kuri mu ikipe yacu, bituma umutoza akora amahitamo ye".

Rushenguziminega yemeza ko nibazamuka mu cyiciro cya mbere azaharanira kujya abanza mu kibuga.

Ati "Nizeye ko nzabona umwanya urenze uwo nabonaga ubwo tuzaba twazamutse kuko nzabiharanira".

Rushenguziminega w’imyaka 24 y’amavuko yageze muri Lusanne Sport avuye muri Echallens FC yo mu cyiciro ka kabiri, aho yari yaratsinze ibitego 23 mu mikino 21. Amaze gukina imikino 5 mu ikipe y’igihugu Amavubi nta gitego arabasha gutsinda.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore bafashe icyemezo cyo kutava muri Hoteli i Abuja badahawe amafaranga bemerewe yo gutwara igikombe cy’Afurika cy’abagore batsinze Cameroun 1-0 ku mukino (...)

Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.