Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Tuyisenge agiye gukina umukino wa mbere wa shampiyona muri Gor Mahia   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 28 March

 
 

Rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda, Tuyisenge Jacques nyuma yo kumara hafi amezi abiri mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya adakina kubera imvune, noneho agiye gukina umukino wa mbere muri iyo kipe.

Uyu mukino uzaba taliki 02 Mata 2016, uzaba ari umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona, Gor Mahia izahura na Kakamega Homeboyz ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 8.

Ni umukino wa mbere ku mutoza mushya Marcelo Zi Maria. Uzaba ari n’umukino wa mbere kuri rutahizamu Tuyisenge Jacques wageze muri iyi kipe afite imvune akabanza kwivuza ngo akire neza bigatuma atagaragara mu mikino 5 ya shampiyona iheruka.

JPEG - 206.3 kb
Tuyisenge Jacques ugiye kugaragara mu mukino we wa mbere mu ikipe ya Gor Mahia

Ku rubuga rw’iyi kipe ya Gor Mahia, bavuga ko nta gisibya uyu mukino, Tuyisenge agomba kuwukina. Imvaho Nshya mu kiganiro gito yagiranye na Tuyisenge Jacques yavuze ko atari yakira neza ariko ko yumva ameze neza ndetse yiteguye gukina uyu mukino.

Yakomeje agira ati “Ubu meze neza nta kibazo ngomba gukina kuko ndabishaka cyane kandi intego ni ugutsinda”.

Mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu taliki 26 Werurwe 2016, Gor Mahia yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere, Posta Rangers FC bayitsinda igitego 1-0, uyu mukino Tuyisenge Jacques akaba yarawukinnye akawurangiza.

Ubu Gor Mahia iri ku mwanya wa 12 n’amanota 4. Mu mikino 5 imaze gukina ntabwo irabasha gutsinda umukino n’umwe kuko imaze kunganya imikino 4 itsindwa umwe.

Gor Mahia, nyuma yo kurekura ba rutahizamu bayo Michael Olunga, Meddie Kagere na Victor Abondo batsinze ibitego 65 bakayifasha kwegukana shampiyona idatsinzwe, uyu mwaka wa shampiyona 2015-2016 imaze kwinjiza ibitego 3 itsindwa 4 bivuze ko ifite umwenda w’igitego.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore bafashe icyemezo cyo kutava muri Hoteli i Abuja badahawe amafaranga bemerewe yo gutwara igikombe cy’Afurika cy’abagore batsinze Cameroun 1-0 ku mukino (...)

Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.