Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Thierry Henry yahagaritse gutoza Arsenal   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 July 2016

 
 

Thierry Henry yamaze gusezera ku mirimo yo gutoza Arsenal y’ingimbi (U-18) nyuma y’uko abwiwe na Wenger ko atagomba gufatanya iyi imirimo no gukora kuri televiziyo ya Sky Sports.

Henry watozaga iyi kipe ashaka uruhushya mpuzamahanga rumwemerera gutoza, yagaragaje ko atiteguye kureka akazi k’ubusesenguzi kuri televiziyo ya Sky Sports bivugwa ko imwinjiriza miliyoni 4 z’amapawundi ku mwaka.

Henry yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhaye aka kazi, avuga kandi ko yubaha icyemezo cya Wenger abonereho kwifuriza iyi kipe kuzitwara neza mu mwaka utaha w’imikino.

JPEG - 124.8 kb
Thierry Henry ntagitoza ingimbi za Arsenal

Tony Adams wabaye kapiteni w’ikipe ya Arsenal arahabwa amahirwe yo kumusimbura kuri iyi mirimo.

Thierry Henry w’imyaka 38 yatsinze ibitego byinshi (228) mu mateka y’iyi kipe biravugwa ko ashobora guhabwa akazi ko gutoza muri Watford cyangwa West Ham.

 

Comments

 
 
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani

Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare”, umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kubona ikipe nshya agiye gusinyira amasezerano (...)

Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼
Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”. Ni nyuma (...)

Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.