Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Papa wa Yaya Touré arasabira umuhungu we umwanya mu kibuga   

  Yanditswe na MURENGERANTWALI DOMINIQUE
 2 months ago

 
 

Mory Touré, se wa Yaya Touré ukomoka muri Cote d’Ivoire ukinira Manchester City yo mu Bwongereza arasabira umuhungu we umwanya wo kujya akina muri iyi kipe.

Ni nyuma yo kutabona umwanya muri Manchester City kuva yafatwa na Pep Gauardiola wari usanzwe adacana uwaka n’uyu musore kuva na kera muri FC Barcelone.

Kugera kwa Guardiola muri Manchester City muri Nyakanga 2016 byatumye Yaya atongera gukandagiza ikirenge mu kibuga, keretse mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya « UEFA Championsleague » aho nabwo yaje asimbuye kandi Manchester City yamaze gutsinda Steaua Bucharest ibitego 5-0.

Umubano w’aba bagabo bombi warushijeho kuba mubi nyuma y’amagambo ya Seluk ushakira imibereho Yaya Touré watangaje ko Guardiola yasuzuguye Yaya yanga kumukinisha mu bakinnyi bazakina « Champion League ». Guardiola yaje kuvuga ko atazongera kumukinisha adasabwe imbabazi n’abavuze ayo magambo.

Nyuma y’ibyo bibazo byose, Mory Touré, se wa Yaya Touré yabwiye ikinyamakuru The Sun ko asabiye imbabazi umuhungu we.

Mory yagize ati ‘’Ni we mutware, ariko ndamwinginze, areke umuhungu wanjye akore akazi ke. Yaya akunda iriya kipe, ni umukinnyi mwiza ushaka kuyikinira”.

Ku myaka 33, Yaya Touré asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Manchester City.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

CAN 2017: Umutoza Micho wisanze mu itsinda rikomeye, aratabaza Leta ya Uganda
CAN 2017: Umutoza Micho wisanze mu itsinda rikomeye, aratabaza Leta ya Uganda

Micho Sredojević, umunya Serbia, utoza ikipe y’igihugu ya Uganda arasaba Leta ya Uganda kumufasha agatangira hakiri kare imyiteguro y’igikombe cy’Afurika CAN 2017 kizabera muri Gabon mu mwaka utaha. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.