2017-08-16 13:12:06 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Myugariro wa Barcelone akekwaho kunyereza imisoro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-06 11:56:22

 
Share on:
 
Yasuwe:0
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abashinjacyaha bo mu gihugu cya Espagne batanze ikirego bashinja myugariro wa Barcelone, Adriano Correia kunyereza imisoro.

Ni nyuma y’igihe gito mugenzi we, Lionel Messi, amaze iminsi yitaba urukiko yiregura ku byaha byo kunyereza imisoro.

Adriano abaye umukinnyi wa gatatu w’ikipe ya FC Barcelone ukekwaho kunyereza imisoro ituruka mu musaruro wo kwamamaza. Nk’uko ikirego kibigaragaza, abashinjacyaha bashinja uyu munya Brazil kunyereza amafaranga angana n’ibihumbi 646 by’amayero hagati y’umwaka wa 2011 na 2012 kubera kutamenyekanisha imisoro y’amafaranga yinjizaga mu kwamamaza.

JPEG - 76.2 kb
Adriano Correia

Abashinjacyaha bavuga ko Adriano n’ikipe akinira hari umwenda baheruka kwishyura mu kigo gishinzwe imisoro. Icyo ubushinjacyaha bwifuza si ukwishyura amafaranga gusa ahubwo ni ukwishyura n’amande uko yaba angana kose.

Iki kirego cya Adriano kije nyuma yo gutumizwa mu rukiko kwa Messi na Se, Jorge taliki ya 31Gicurasi 2016 kubera kunyereza imisoro ingana na miliyoni 4 z’amayero mu kwamamaza hagati y’umwaka wa 2007 na 2009.

Messi nta cyaha na kimwe yemera ndetse agashimangira ko umubyeyi we ari we wacungaga imitungo ye. Undi wahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro ni Javier Mascherano wanakatiwe igifungo cy’umwaka kigasubikwa ndetse atanga amande angana n’ibihumbi 816 by’amayero muri Mutarama 2016, yaregwaga kunyereza imisoro ingana na miliyoni 1 n’igice y’amayero.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE