Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Muhitira yatangiye yegukana irushanwa mu Butaliyani   

  Yanditswe na BUGINGO Fidele
 4 months ago

 
 

Umunyarwanda, Muhitira Felicien bakunze kwita Magare ukina imikino ngororamubiri akaba akinira ikipe ya Potenza Picena ibarizwa mu mujyi wa Siena mu Butaliyani yitwaye neza atsinda irushanwa rye rya mbere muri iki gihugu.

Iryo rushanwa ry’ibilometero 10 ryitwa “Giro Podisitico Internazionale di Castelbuono” ryari ribaye ku nshuro ya 91, ryabaye ku wa Mbere taliki 26 Nyakanga 2016.

Muhitira yabaye uwa mbere akoresheje iminota 31 n’isoganda 1. Uyu musore werekeje mu Butaliyani taliki 16 Nyakanga 2016 yishimiye kuba yegukanye irushanwa rye rya mbere yari akinnye.

PNG - 340.4 kb
Muhitira ubwo yari amaze kwegukana irushanwa rye rya mbere mu Butaliyani

Yahembwe amafaranga 600 y’amayero asaga ibihumbi 500 y’u Rwanda. Uyu mukinnyi yagomba kwitabira isiganwa mu Bufaransa yari yashakiwe na Disi Dieudone “Semi Marathon Marvejols-Mende 2016” taliki 24 Nyakanga 2016 ariko umuhagarariye ntiyabyemera.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore bafashe icyemezo cyo kutava muri Hoteli i Abuja badahawe amafaranga bemerewe yo gutwara igikombe cy’Afurika cy’abagore batsinze Cameroun 1-0 ku mukino (...)

Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.