Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Manchester United irifuza abakinnyi babiri ba Tottenham   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 3 weeks ago

 
 

Ikipe ya Manchester United irifuza gusinyisha abakinnyi Danny Rose na Kayle Walker basanzwe bakina mu bwugarizi bwa Totteham Hotspurs .

Ikinyamakuru “The Sun” cyatangaje ko umutoza wa Manchester United, Jose Mourihno yifuza gusinyisha aba bakinnyi bombi abatanzeho miliyoni 60 z’amapawundi.

Ba myugariro Walker na Rose b’imyaka 26 y’amavuko kuri ubu bahagaze neza. Mu mezi arenga 18, bafashije Spurs kwitwara neza muri shampiyona aho iri ku mwanya wa 3 n’amanota 42.

JPEG - 44 kb
Danny Rose (ibumoso) na Kayle Walker bifuzwa na Manchester United

Uretse Manchester United yifuza aba bakinnyi, bifuzwa kandi n’ikipe ya Manchester City kuva Umutoza Pep Guadiola watoje Barcelona na Bayern Munich yayigeramo.

Danny Rose ari ku mwanya wa mbere Guadiola yifuza gusinyisha muri uyu mwaka.

Kayle Walker na Danny Rose basinye amasezerano y’imyaka itanu bakinira i White Hart Lane bakaba bahembwa ibihumbi 70 by’amapawundi ku cyumweru muri uyu mwaka w’imikino.

Manchester United iri ku mwanya wa 6 n’amanota 39 irushwa amanota 10 naho ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa mbere.

 

Comments

 
 
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Sitade ya Manchester United “Old Trafford
Sitade ya Manchester United “Old Trafford" yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye sitade y’ikipe ya Manchester United mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2017. The Sun ivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi (...)

Abanyarwanda batandatu bazayobora imikino Nyafurika
Abanyarwanda batandatu bazayobora imikino Nyafurika

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yamaze kwemeza ko abasifuzi bane na ba komiseri babiri b’Abanyarwanda bazayobora imikino Nyafurika ihuza amakipe izatangira muri Gashyantare (...)

Abakinnyi  57  mu bazitabira CAN 2017 basanzwe bakina mu Bufaransa
Abakinnyi 57 mu bazitabira CAN 2017 basanzwe bakina mu Bufaransa

Abakinnyi 57 bari ku rutonde rw’abakinnyi bagera kuri 368 b’amakipe y’ibihugu 16 bizakina imikino ya CAN 2017, izatangira ejo taliki 14 Mutarama igasozwa taliki 05 Gashyantare 2017, bose bakina (...)

Manchester United irifuza abakinnyi babiri ba Tottenham
Manchester United irifuza abakinnyi babiri ba Tottenham

Ikipe ya Manchester United irifuza gusinyisha abakinnyi Danny Rose na Kayle Walker basanzwe bakina mu bwugarizi bwa Totteham Hotspurs . Ikinyamakuru “The Sun” cyatangaje ko umutoza wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.