Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Lionel Messi yasezeye mu ikipe ya Argentine   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi yatangaje ko atazongera gukinira igihugu cye Argentine nyuma yo gutsindwa na Chili kuri penariti mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Copa America.

Nyuma y’uwo mukino yarasemo penariti, Messi yagize ati” Sinzongera gukinira mu ikipe y’igihugu. Nakoze ibishoboka byose, ariko birababaza kudatwara igikombe.”

Uyu mugabo w’imyaka 29 , yahesheje Barcelona ibikombe umunani bya La Liga na bine bya Champions League.

JPEG - 52.8 kb
Lionel Messi yari amaze imyaka isaga 10 akinira Argentina

Ariko mu mikino mpuzamahanga y’ibihugu aheruka umudali wa zahabu Argentine yatwaye mu mikino ya Olempike. Mu myaka itatu ishize, iki gihugu kimaze gutsindwa imikino ya nyuma itatu.

Mu gikombe cy’Isi cya 2014, Argentina yatsinzwe igitego 1-0 n’u Budage na nyuma yaho ibura ibikombe bibiri bya Copa Amerika itsinzwe na Chili kuri penariti.

Lionel Messi kandi yakiniye Argentine ubwo yatsindwaga na Brazil mu mukino wa nyuma wa Copa America muri 2007.

Mu mukino waraye ubaye, amakipe yombi yamaze iminota 120 anganya ubusa ku busa, maze Chili itsinda penaliti enye kuri ebyiri.

Messi yateye penariti ya mbere arayirata. Lucas Biglia nawe yarase, Francisco Silva wa Chili atsinda penariti ya nyuma Argentine ibura igikombe.

 

Comments

 
 
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Sitade ya Manchester United “Old Trafford
Sitade ya Manchester United “Old Trafford" yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye sitade y’ikipe ya Manchester United mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2017. The Sun ivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.