Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Lionel Messi yakatiwe gufungwa amezi 21   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 July 2016

 
 

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye umukinnyi wa Barcelone akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi igifungo cy’amezi 21 kubera kunyereza imisoro ya Leta.

Messi w’imyaka 29, ashinjwa kuba yarashyizeho urubuga rwihishwa ruzajya ibikorwa bye mu bihugu birimo Uruguay na Belize ndetse ntiyishyure imisoro ingana na miliyoni 3,2 z’amapawundi ku mafaranga yinjije hagati yo mu 2007 no 2009 .

Jorge Horacio, ise wa Messi nawe yakabiwe gufungwa amezi nk’ay’umuhungu we kubera kunyereza imisoro ingana na miliyoni 4.1 z’amapawundi mu 2007 no mu 2009.

JPEG - 41.6 kb
Messi na se imbere y’urukiko

Amategeko yo muri Espagne agena ko igihano cyose kiri munsi y’imyaka ibiri gishobora gusubikwa. Byitezwe ko Messi n’ikipe ya FC Barcelona bakora ku buryo uyu mukinnyi w’imena atajya mu buroko.

 

Comments

 
 
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Sitade ya Manchester United “Old Trafford
Sitade ya Manchester United “Old Trafford" yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye sitade y’ikipe ya Manchester United mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2017. The Sun ivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi (...)

Abanyarwanda batandatu bazayobora imikino Nyafurika
Abanyarwanda batandatu bazayobora imikino Nyafurika

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yamaze kwemeza ko abasifuzi bane na ba komiseri babiri b’Abanyarwanda bazayobora imikino Nyafurika ihuza amakipe izatangira muri Gashyantare (...)

Abakinnyi  57  mu bazitabira CAN 2017 basanzwe bakina mu Bufaransa
Abakinnyi 57 mu bazitabira CAN 2017 basanzwe bakina mu Bufaransa

Abakinnyi 57 bari ku rutonde rw’abakinnyi bagera kuri 368 b’amakipe y’ibihugu 16 bizakina imikino ya CAN 2017, izatangira ejo taliki 14 Mutarama igasozwa taliki 05 Gashyantare 2017, bose bakina (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.