Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Congo Brazzaville: Sebahire yegukanye umudali   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 August 2016

 
 

Sebahire Eric ukinira ikipe y’u Rwanda mu mikino ngororamubiri, yegukanye umudali wa Bronze mu gice cya marato muri Congo Brazzaville “Semi Marathon International de Brazzaville 2016”.

Mu isiganwa ryari ribaye ku nshuro ya 13 ryabaye taliki 14 Kanama 2016, Sebahire yabay u wa 3 mu gusiganwa ibilometero 21 akoresha isaha imwe, iminota 5 n’amasegonda 36.

Umunyakenya Marius Kimutai ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 4 n’amasegonda 28 akurikirwa na Richard Mutai Kiplimo wakoresheje isaha imwe, iminota n’isogonda rimwe.

JPEG - 97.3 kb
Sebahire Eric

Uwa mbere yahembwe amadolari y’Amerika 4 200, uwa kabiri ahabwa 3,400 naho Sebahire ahabwa ibihumbi 2 500 by’amadorali asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 900 y’u Rwanda.

Mu bagore, abanyakenya bihariye ibihembo, uwa mbere yabaye Barsosio Agnes Jeruto (1h11’33”) akurikirwa na Barsosio Stellah Jepngetich na Kipchoge Pamela Jemeli.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 612 muri rusange harimo abagore 222 n’abagabo 390. Muri aba bakinnyi harimo 22 bakomoka hanze ya Congo Brazzaville.

 

Comments

 
 
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani

Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare”, umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kubona ikipe nshya agiye gusinyira amasezerano (...)

Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼
Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”. Ni nyuma (...)

Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.