Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Champions League: Manchester City yanganyije na Real Madrid   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 April 2016

 
 

Manchester City yaraye inganyije n’ikipe ya Real Madrid 0-0 mu mukino ubanza wa ½ mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi “Uefa Champions League”.

Ni mu mukino wabereye ku kibuga cya Etihad imbere y’imbaga y’abafana basaga ibihumbi 50. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko wagaragaje imbaraga, ishyaka no guhangana gukomeye ku mpande zombi ndetse Manchester City yatangiye iyobora umukino.

JPEG - 144.1 kb
Joe Hart yakomeje kubera ibamba ikipe ya Real Madrid ubwo yakuragamo umupira wa Pepe

Cristiano Ronaldo ntiyagaragaye mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune, bayateye icyuho Real Madrid kuko hagiye haboneka uburyo bwiza bwakabaye bwavamo ibitego ariko umuzamu Joe Hart agakomeza kubabera ibamba.

Uburyo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni ku munota 82 ubwo Joe Hart yaje gukuramo umupira ukomeye warutewe na myugariro Pepe.

Ntabwo byabaye byiza ku ruhande rw’umutoza Manuel Pellegrini, uretse kuba yanganyije na Real Madrid yaje kuvunikisha David Silva muri uyu mukino wahise wiyongera kuri Yaya Toure nawe ufite ikibazo cy’imvune. Aba bakinnyi bombi ntibazagaragara mu mukino wo kwishyura uzabera ku kibuga Santiago Bernabeu taliki 04 Gicurasi 2016.

Uyu munsi hateganyijwe undi mukino wa ½ aho ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne yakira Bayern Munich yo mu Budage.

 

Comments

 
 
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani

Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare”, umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kubona ikipe nshya agiye gusinyira amasezerano (...)

Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼
Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”. Ni nyuma (...)

Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.