Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Champions League: Manchester City irakira Real Madrid   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 26 April

 
 

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza irakira Real Madrid yo muri Espagne mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League” kuri uyu wa 26 Mata 2016.

Uyu mukino urabera ku kibuga cya Etihad saa mbiri n’iminota 45 (20h45) ku isaha yo mu Rwanda.

Aya makipe abiri afite amateka atandukanye cyane kuko Manchester City ari ku nshuro yayo ya mbere ibashije kugera muri ½ cy’irangiza cy’iri rushanwa mu gihe Real Madrid ariyo kipe yatwaye iri rushanwa inshuro nyinshi dore ko ifite ibikombe 10.

JPEG - 74.2 kb
Muri uyu mukino Ronaldo na Kalim Benzema baraza kuba bagaruka mu kibuga

Kapiteni wa Manchester City, Vincent Kompany ukomoka mu Bubiligi araza kuba agaruka mu kibuga nyuma y’ikibazo cy’imvune yaramaranye iminsi. Gusa akaba ari bubisikane na Yaya Toure utaribuze kuba agaragara muri uyu mukino nyuma yo kuvunikira mu mukino wa shampiyona ubwo Manchester City yatsindaga Stocke City ibitego 4-0.

Kompany yemeza ko bafite inyota yo gutsinda uyu mukino ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze gukora amateka muri iri rushanwa.

Mu kiganiro umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yagiranye n’itangazamaku mbere y’uyu mukino yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza ko biteguye kwitwara neza ko Cristiano Ronaldo na Kalim Benzema baza kuba bagaruruka mu kibuga.

Ni nyuma y’uko Cristiano atari yagaragaye mu mukino wa shampiyona batsindagamo Rayo Vallecano ibitego 3-2 naho Benzema umukino warangiye acumbagira.

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe muri iri rushanwa ni mu 2012-2013 mu mikino yo mu matsinda Real Madrid yatsinze Manchester City mu mukino ubanza ibitego 3-2. Mu gihe umukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Real Madrid niyo kipe ifite ubwugarizi ndetse n’ubusatirizi bwiza muri iri rushanwa ry’uyu mwaka w’imikino kuko mu mikino 10 iheruka gukina yatsinzwe ibitego 2 ndetse ikaba imaze gutsinda imikino 8. Uyu mukino uraba saa mbiri na mirongo ine nitanu (20h45).

Ejo, Ku wa 26 Mata 2016

Athletico Madrid v Bayern Munich (20h45).

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli
Abakinnyi ba Nigeria bivumbuye banga kuva muri Hoteli

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore bafashe icyemezo cyo kutava muri Hoteli i Abuja badahawe amafaranga bemerewe yo gutwara igikombe cy’Afurika cy’abagore batsinze Cameroun 1-0 ku mukino (...)

Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.