Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Champions League: Bayern Munich irasabwa gutsinda ibitego 2 ngo ikomeze   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 May 2016

 
 

Ikipe ya Bayern Munich irasabwa gutsinda Athletico Madrid ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kugira ngo ikomeze ku mukino wa nyuma wo kwishyura muri ½ cy’irangiza cy’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”

Uwo mukino uraza kubera ku kibuga cya Bayern Munich “Allianz Arena” saa mbiri n’iminota mirongo ine n’itanu ku isaha y’i Kigali.

Bayern Munich itaba ifite akazi katoroshye ko kwishyura igitego yatsinzwe mu mukino ubanza imbere y’Athletico Madrid iri mu bihe byiza kuko imaze gutsinda imikino 7 yikurikiranya mu marushanwa yose mu gihe Bayern Munich iheruka kunganya muri shampiyona igitego 1-1 na Borussia Monchengladbach.

JPEG - 98.8 kb
Saul Niguez watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ubanza hagati y’abakinnyi ba Bayer Munich

Byatumye ibitangazamakuru bishyira mu majwi Bayern Munich n’ umutoza wayo Pep Guadiola ko aribo bitwaye nabi mu mikino yose yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Pep Guadiola uri gutoza umwaka w’imikino we wa nyuma muri iyi kipe aremeza ko ikipe ye yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo yitware neza.

Umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’uyu mukino yatangaje ko nta mukino n’umwe asuzugura ko intego bafite ni ugutsinda .

Amakuru meza avugwa muri iyi kipe ni ukugarura mu kibuga abakinnyi bayo batagaragaye mu mukino ubanza barimo myugariro Diego Godin nyuma y’ikibazo yarafite cy’imvune cyatumye atagaragara mu mukino ndetse na Yannick Ferreira-Carrasco ushobora kuza kuba ari ku ntebe y’abasimbura.

Ejo, ku ya 4 Gicurasi 2016

Real Madrid -Manchester City (20h45)

 

Comments

 
 
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Sitade ya Manchester United “Old Trafford
Sitade ya Manchester United “Old Trafford" yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye sitade y’ikipe ya Manchester United mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2017. The Sun ivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.