Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Champions League: Atletico yikuye mu nzara za Bayern Munich   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 April 2016

 
 

Saul Niguez yafashije Atletico Madrid kwikura imbere ya Bayern Munich iyitsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere i wayo ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”.

Muri uyu mukino, wabereye ku kibuga cya Atletico Madrid “Vicente Calderon”, Athletico Madrid yatangiye igaragaza ko ishaka igitego hakiri kare nk’ikipe yakiniraga mu rugo.

Byaje kuyihira kuko ku munota wa 11 w’umukino Saul Niguez, yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

JPEG - 186.3 kb
Saul Niguez (17) na bagenzi be bishimira igitego yaramaze gutsinda

Ku munota wa 75, rutahizamu Fernando Torres yabonye amahirwe yo kuba yatsinda igitego ariko ntibyamuhiriye kuko umupira waje gukubita ku giti cy’izamu ukagaruka.

Bayern Munich yakomeje kwiharira umupira ku buryo bugaragara ndetse ikomeza gusatira n’ imbaraga nyinshi ishaka uko yabona igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu Jan Oblak ndetse na bamyugariro bakomeza kwihagararaho.

Uburyo bukomeye bwo gutsinda Bayern Munich yabonye ni aho myugariro David Alaba yateye umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu. Umukino wo kwishyura uzabera ku kibuga Allianz Arena taliki 03 Gicurasi 2016.

Uyu munsi amarushanwa y’amakipe yitwaye neza ku mugabane w’u Burayi “Europa League” arakomeza Villareal irakira Liverpool naho Shaktar Donesk yakire FC Seville. Iyi mikino yose iratangira saa tatu n’iminota itanu ku isaha yo mu Rwanda (21h05).

 

Comments

 
 
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Sitade ya Manchester United “Old Trafford
Sitade ya Manchester United “Old Trafford" yibasiwe n’inkongi

Inkongi y’umuriro yibasiye sitade y’ikipe ya Manchester United mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2017. The Sun ivuga ko uwo muriro wagaragaye mu gice cy’amajyepfo cy’iyo stade kizwi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.