Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

CAN 2017: Amavubi arasabwa gutsinda Mozambique kugira ngo yizere itike   

  Yanditswe na Fidele Bugingo
 June 2016

 
 

Uyu munsi : Amavubi-Mozambique, (Amahoro-15h30)
Ejo, taliki 05-06-2016: Mauritius-Ghana ( Anjalay-15h00)

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” uyu munsi taliki 04 Kamena 2016 ifite umukino igomba gukina na Mozambique mu rwego rwo gushaka itike ya CAN 2017 izabera muri Gabon.

Aya makipe yombi ari mu itsinda H, ikipe y’u Rwanda iracyafite amahirwe menshi yo kubona itike igihe yaba ibashije gutsinda Mozambique kuko ubu Amavubi afite amanota 6 mu gihe Mozambique ifite inota 1 gusa.

JPEG - 101.3 kb
Mu mukino ubanza, Amavubi yatsindiye Mozambique iwayo igitego 1-0

Umutoza w’Amavubi, McKinstry atangaza ko biteguye uyu mukino kandi bafite intego yo kuwutsinda kuko yaba ari andi mahirwe yo kubona itike yo kwitabira CAN 2017.

Mu mukino wahuje aya makipe muri Mozambique, Amavubi yatsinze igitego 1-0 ukaba wari n’umunsi wa mbere w’iyi mikino mu itsinda H. Sugira Ernest watsinze igitego ashobora kutagarara kuri uyu mukino nyuma yo kugira imvune.

Umutoza wa Mozambique, Abel Luís da Silva Costa Xavier, wafashe iyi kipe nyuma y’umukino batsinzwe n’Amavubi muri Kamena 2015, nyuma y’imyitozo ibanzirira iya nyuma ngo bakine n’Amavubi, yatangaje ko biteguye guhangana bagatsinda uyu mukino kandi ko bishoboka.

Uyu mutoza ukomoka muri Portugal, wakiniye Liverpool yo mu Bwongereza yatangaje ko akigera muri iyi kipe muri Gashyantare 2016 yahinduye byinshi birimo imyitozo n’ibindi.

Yakomeje avuga ko bazi neza ko ikipe y’u Rwanda ikomeye kandi ifite amahirwe yo kuba yabona itike.

Ati “ Twebwe nta tike duharanira ariko turifuza guharanira ishema ry’igihugu, turizera ko tuza kwerekana umukino mwiza kandi ushimishije”.

Amavubi naramuka abonye intsinzi bitewe n’uko imikino mu yandi matsinda iza kurangira ndetse n’indi iteganyijwe, ashobora kuza mu makipe ari imbere mu yatsinzwe ariko yitwaye neza kuko hazazamuka amakipe abiri nyuma yo kuzamuka kwa buri kipe iyoboye itsinda.

Kugeza ubu Ghana niyo iyoboye itsinda H n’amanota 10, ikaba ejo izakina na Mauritius aho mu mukino ubanza Ghana yari yayitsinze ibitego 7-1, ku mwanya wa kabiri hari u Rwanda n’amanota 6 hamwe na Mauritius ifite amanota 6, Mozambique ikaza inyuma n’inota 1.

 

Comments

 
 
Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.